Serivisi z’imari zegereye benshi ariko ntibazibyaza umusaruro - BNR

Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Dr. Monique Nsanzabaganwa, atangarije inama ya AFRACA ibera i Kigali guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Kanama 2016, ko u Rwanda rufite imibare ishimishije y’abashobora kugera kuri serivisi z’imari, ariko ngo hasigaye kuzibyaza umusaruro.

JPEG - 132.1 kb
Guverineri Wungirije wa BNR, Dr. Monique Nsanzabaganwa (hagati) aravuga ko ibigo by’imari byegerejwe abaturage.

Dr. Nsanzabaganwa yagize ati "11% by’abaturage ni bo bonyine bataragera kuri servisi, abandi bafite konti za Mobile Money, bafite konti muri za SACCO ndetse no mu mabanki, ariko ikibazo kiracyari mu kubibyaza umusaruro.

Guverineri Wungirije wa BNR yavuze ko Leta irimo gushaka uburyo bwo kuziba icyo cyuho mu kwigisha abaturage ndetse no gushyiraho za politiki zikemura icyo kibazo, cyane cyane mu gusaba za SACCO gutangira gutanga inguzanyo ku mubare munini w’abahinzi borozi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka