Ntibavuga rumwe ku gihe ibiro by’akarere bizuzurira

Ibiro bishya by’Akarere ka Rutsiro bigomba kuzasimbura ibyari ibya Komini ntibigitashywe muri Nyakanga 2016 kuko hakiri imirimo igikorwa.

Byatangiye kubakwa muri Gicurasi muri 2015 byagombaga gutahwa ku mugaragaro ku wa 29 Nyakanga 2016 ariko ntibigishobotse kuko hari imirimo gikorwa kuri iyo nyubako.

Iyi nyubako igikorwaho imirimo itandukanye ngo yadindijwe no kutishyurira igihe Rwiyemezamirimo imvura nshinshi yaguye ikongera akazi ndete ngo no kuba izashyirwamo amakaro yakorewe mu Rwanda
Iyi nyubako igikorwaho imirimo itandukanye ngo yadindijwe no kutishyurira igihe Rwiyemezamirimo imvura nshinshi yaguye ikongera akazi ndete ngo no kuba izashyirwamo amakaro yakorewe mu Rwanda

Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko impamvu zo kudatahirwa igihe zishingiye ku bintu 3 ari byo kutishyurira igihe rwiyemezamirimo, kuba haraguye imvura nyinshi muri uyu mwaka wa 2016 byongereye imirimo rwiyemezamirimo ndetse ngo no kuba bariyemeje gukoresha amakaro yo mu Rwanda akavuga ko haziyongeraho amezi 2 bigatahwa.

Ayinkamiye Emerence, uyobora Rutsiro, yagize ati”Ni byo ibi biro bishya by’akarere ntituzabitahira igihe! Ahanini ni ukubera ubuyobozi bwagiye butishyurira igihe inyemezabwishyu rwiyemezamirimo bityo na we akagenda buhoro.

Akomeza agira ati ”Twagize n’imvura nyinshi aho bubakaga ikabisenya bagasubiraho hakiyongeraho kuba mu mwiherero haremejwe ko tugomba gukoresha iby’iwacu hifuzwa ko amakaro akorerwa mu Rwanda ari yo tuzakoresha bituma yongera gukora komande areka iyo yakoresheje mu Bushinwa ariko mu kwezi kwa Nzeri tuzabitaha kuko twamwongeye amezi abiri”

Habarurema Jean Pierre, uhagarariye Sosiyete y’ubwubatsi ECORU(Entreprise des Constructeurs De Rubavu), yemeza ko kudindira kw’iyi nyubako byatewe n’iby’ubuyobozi bw’akarere ariko ngo akurikije imirimo isigaye amezi abiri ibiro bishya by’akarere byataboneka akaba avuga ko byaboneka mu mezi 4.

Ati ”Akarere ni byo kanyishyuraga nabi bigatuma ndindira, imvura na yo irantenguha ikansenyera rimwe ntitunakore kubera yiriwe igwa ukongeraho ko bantegetse gukoresha amakaro yo mu Rwanda kandi bambwiye ko nzayabona mu kwa munani njye nkurikije imirimo isigaye nzarangiza mu kwezi k’Ugushyingo”.

Akarere ka Rutsiro kakoreraga muri iyi nyubako yubatswe mu 1980 none hari kubakwa ibiro bijyanye n'igihe
Akarere ka Rutsiro kakoreraga muri iyi nyubako yubatswe mu 1980 none hari kubakwa ibiro bijyanye n’igihe

Umuyobozi w’akarere avuga ko gutinda gutaha ibi biro bituma abakozi b’akarere batanga serivisi mu buryo buvunanye aho usanga benshi bakorera mu cyumba kimwe ibintu ngo bibangamye ariko na none ngo ahora abasaba gukomeza kwihanganira izo mbogamizi.

Ibi biro bishya by’akarere bizasimbura Icyari Komini Rutsiro cyubatswe muri 1980 izaba ari igorofa igeretse kabiri izarangira itwaye miliyoni 750 z’Amanyarwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

courage kbsa

john yanditse ku itariki ya: 30-07-2016  →  Musubize

Nuko Meyor ari kubYihutana nakomerezaho.Turamushyigikiye.

kivumu yanditse ku itariki ya: 19-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka