Rutsiro: Abayobozi bashyigikira uburobyi binyuranyije n’amategeko bihanangirijwe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro butangaza ko bwahagurukiye abayobozi b’inzego z’ibanze bagira uruhare mu kuroba bitemewe n’amategeko.

Bimwe mu bikoresho bakoresha baroba bitemewe n'amategeko birafatwa bigatwikwa.
Bimwe mu bikoresho bakoresha baroba bitemewe n’amategeko birafatwa bigatwikwa.

Haherutse gufatwa bamwe mu bakuru b’imidugudu bakingiraga ikibaba abarobyi batibumbiye mu makoperative n’abarobesha ibikoresho bitemewe, none byatumye akarere gafata ingamba zo kubikumira.

Ayinkamiye Emerence, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, agira ati “Abayobozi b’imidugudu bagize uburiganya bagafasha abarobyi kuroba bitemewe n’amategeko, bamaze gufatwa ariko baba ab’imidugudu, ab’utugari ndetse n’ab’imirenge, tugiye kubaha ubutumwa bwihariye.

Twongere tubibutse ko ari bo bagomba kudufasha kurwanya ubwo burobyi butemewe. Abatazabyumva ubwo bazakurikiranwa.”

Umuyobozi w’akarere avuga ko hazabaho inama izabahuza n’inzego zose z’ubuyobozi, kugira ngo bahwiture abadohotse bakanafasha abarobyi kuroba mu buryo bunyuranyije n’amategeko bagahabwa andi mabwiriza.

Nirere Etienne uyobora Umurenge wa Boneza, umwe mu mirenge ikora ku mazi hanakorerwa uburobyi, avuga ko na we abona buri muyobozi yakagombye kugira uruhare mu gukumira ubwo burobyi butemewe n’amategeko.

Ati “Ni byo. Buri muyobozi yagombye gufata iya mbere mu kurwanya uburobyi butemewe. Natwe abayobozi b’imirenge n’ab’utugari kugeza ku mudugudu twagombye kubigira ibyacu."

Uburobyi butemewe n'amategeko bukorerwa mu kiyaga abayobozi babigizemo uruhare ngo bugomba gucika.
Uburobyi butemewe n’amategeko bukorerwa mu kiyaga abayobozi babigizemo uruhare ngo bugomba gucika.

Yongeyeho, ati "Njyewe ku giti cyanjye nk’uyobora umurenge ukora ku mazi hanakorerwa uburobyi, nzafatanya n’abakuru b’imidugudu n’utugari kurwanya ubwo burobyi. Nitugira imbaraga nke twitabaze inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’akarere.”

Mukandasira Caritas, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, avuga ko umuyobozi wese ufasha abarobyi kuroba bitemewe n’amategeko azahanwa nk’umufatanyacyaha kandi ngo nta marangamutima agomba kuzamo kuko ngo uwo agomba guhanwa kimwe n’uwafashwe arobesha ibikoreho bitemewe.

Uburobyi butemewe bukorerwa mu kiyaga cya Kivu ni ukuba hari abaroba batibumbiye mu makoperative kandi bakarobesha ibikoresho bitemewe n’amategeko, ugasanga amafi n’isambaza bidakuze birobwe umusaruro wabyo ukazaba muke.

Ikindi kigomba gucika mu burobyi bwo mu Kivu ngo ni ukwihanangiriza abajyana abana mu makipe y’uburobyi bagata amashuri n’abava mu Karere ka Rutsiro bakajya kurobera mu mazi ya Congo, na byo biteza umwuka mubi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mutubwirirenabanyagashingamutwe

jeanbosco yanditse ku itariki ya: 10-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka