Rutsiro iza imbere mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge-Ubushakashatsi

Ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge hamwe na Unity Club, bugaragaza ko Akarere ka Rutsiro kaza imbere mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.

Abayobozi b'uturere twose tw'intara y'uburengerazuba bari baje kumurikirwa ubwo bushakashatsi
Abayobozi b’uturere twose tw’intara y’uburengerazuba bari baje kumurikirwa ubwo bushakashatsi

Ku wa 28 Nyakanga 2016 ni bwo ku Cyicaro cy’Intara y’Iburengerazuba ihuriro ry’abagore b’abayobozi bakuru ndetse n’abagore bari mu buyobozi bukuru mu Rwanda, Unity Club, rifatanyije na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge berekanye ubushakashatsi bwakozwe muri 2015 harebwa uburyo Abanyarwanda babanye ndetse no kwimakaza gahunda ya "Ndi Umunyarwanda"

Ubwo bushakashatsi bugaragaza ko Akarere ka Rutsiro kabimburira utundi twose mu gihugu ku kigero cya 98%.

Iyamuremye Regine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club, avuga bishimishije kuba Rutsiro iza ku isonga.

Agira ati ”Nyuma y’ubushakashatsi twakoze dufatanyije na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge tureba uko kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu gihugu cyose bihagaze twasanze Rutsiro iza imbere. Ni byiza, ni ibintu byo kwishimira kuko twasanze abaturage baho baramenye gahunda ya ’Ndi Umunyarwanda’”

Yakomeje anibutsa ubuyobozi bwa Rutsiro kuzakomereza ku gipimo bagezeho bakagera no ku ijana ku ijana.

Ayinkamiye Emerence, uyobora Akarere ka Rutsiro, yavuze ko kuba abaturage ba Rutsiro bafite ibipimo byiza ari ibyo kwishimira ariko na none ngo nk’ubuyobozi bagomba gukomeza gukora ubukangurambaga kigira ngo batazasubira inyuma.

Ati ”Abaturage bacu bagaragaje ko bateye imbere mu myumvire mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge. Ni yo mpamvu abayobozi kuva ku mudugudu kugeza ku karere tugomba kwegera abaturage turushaho kubigisha ubumwe n’ubwiyunge kugira ngo ntituzasubire inyuma.”

Akarere ka Rubavu kaza inyuma mu gihugu ku kigero cya 85% naho Kirehe ikaza imbere mu burasirazuba, Musanze mu majyaruguru, Kamonyi mu Majyepfo na Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Mu Rwanda muri rusange, ikigero cy’ubumwe n’ubwiyunge cyari kigeze kuri 92.5% muri 2015 ubwo hakorwaga ubushakashatsi buheruka kivuye kuri 82.3% mu mwaka wa 2010.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka