Rusizi yaje kurebera kuri Huye uko besa imihigo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buravuga ko bukurikije uko Akarere ka Huye kamaze imyaka kesa imihigo neza,bwifuje kumenya ibanga gakoresha.

Abafatanyabikorwa b'akarere ka Rusizi baje kwiga uko aba Huye bakora
Abafatanyabikorwa b’akarere ka Rusizi baje kwiga uko aba Huye bakora

Kuba Huye imaze kwesa neza imihigo imyaka itatu ikurikiranye, byatumye ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi,n’abafatanyabikorwa bako bakoreye umwiherero mu Karere ka Huye ngo bamenye ibanga bakoresha.

Uyu mwiherero w’iminsi ibiri watangijwe ku wa mbere tariki ya 12 Nzeli 2016.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Frederic Harerimana avuga ko Akarere ka Huye gafite ibanga kihariye rituma gahora mu myanya ya mbere, kubigiraho,nabo bikaba byabafasha.

Yagize ati”Akarere ka Huye,iyo urebye mu myaka itatu cyangwa ine ishize,kaza buri gihe mu myanya y’imbere.ni nacyo cyatumye tuza kugirango natwe twigireho dukomeze kuza mu myanya ya mbere,ndetse nibiba na ngombwa tuzabasimbure ku myanya bahora babona”.

Mayor Harerimana Frederic avuga ko bifuza ko akarere ka Rusizi kaguma mu myanya ya mbere
Mayor Harerimana Frederic avuga ko bifuza ko akarere ka Rusizi kaguma mu myanya ya mbere

Bamwe mu bafatanyabikorwa b’Akarere ka Rusizi bavuga ko mubyo biteze kuri uyu mwiherero, harimo kuganira ku buryo bamwe muri bo bareka gukora imishinga ya baringa.

Ibi bikabafasha kujya bakora imishinga igamije kuzamura umuturage kandi bakamuha umwanya wo kuyigiramo uruhare.

Euphrem Kamarampaka uhagarariye ihuriro ry’abafatanyabikorwa (DJAF) b’Akarere ka Rusizi,avuga ko bigaragara ko abafatanyabikorwa bo muri Huye bakorana neza n’ubuyobozi,ariyo mpamvu imihigo bayesa neza.

Ati ”Mu by’ukuri twaje gukopera!Tuzagira umwanya wo kuganira n’abafatanyabikorwa batubwire uko bakorana n’akarere,natwe tujye kubikora,kugirango turebe ko umwanya twabonye twawugumana ndetse tukanarenzaho”.

Huye yaje kwigirwaho na Rusizi, mu mwaka wa 2013-2014 yaje ku mwanya wa kane mu mihigo, umwaka wa 2014-2015 iza ku mwanya wa mbere. Mu mwaka wa 2015-2016 yaje ku mwanya wa gatatu.

Mu mihigo ya 2015-2016, Akarere ka Rusizi kaje ku mwanya wa kane, kavuye ku mwanya wa 26 mu mwaka wari wabanje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Moyar courage amatara yokumihanda arabasebya umuganda wa kuva kubadive ujya ishagasha yacanywe rimwe kuva yashyirwaho

mutes ange yanditse ku itariki ya: 15-09-2016  →  Musubize

Bayobozi bacu mukomereze aho ubufatanye ni ngombwa mu kwesa imihigo dukomeze twiyubakire igihugu.

Karinijabo Vincent yanditse ku itariki ya: 14-09-2016  →  Musubize

Ni byiza ko habaho umwiherero hakarebwa ahakwiye gushyirwamo imbaraga, mubyo bashyiramo imbaraga bazibuke no gusana imihanda y’amabuye ya cyapa-Gihundwe ADEPR kimwe no gucana amatara yo kuri uwo muhanda kuko hashize igihe igice kinini cyayo cyarazimye.

Oscar yanditse ku itariki ya: 14-09-2016  →  Musubize

Courage mayor wacu,gira ibyo ukosora ahasigaye akarere kacu kese imihigo kuko urashoboye.Ujye wegera abaturage wumve ibyifuzo byabo nkuko usanzwe ubigenza.komereza aho

rukundo yanditse ku itariki ya: 14-09-2016  →  Musubize

ooohuye dukunda komeza ube intangarugero ryose tukuri inyuma.

BOSCO yanditse ku itariki ya: 14-09-2016  →  Musubize

courage Frederic tukurinyuma kabisa burya akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze

Niyonsaba Jean Marie yanditse ku itariki ya: 13-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka