Rusizi: Umutingito wahitanye umwana abandi 19 barakomereka
Umutingito ufite ubukana buri hejuru wibasiye akarere ka Rusizi, wahitanye umwana w’imyaka ine, abantu 19 barakomereka, inzu 12 n’imodoka 2 birangirika.
Ku mugoroba wo ku itariki ya 23 Nzeli 2016, ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba, habaye umutingito udakabije umwanya muto, biba nkibisanzwe. Nka nyuma y’isaha imwe haba undi urusha ubukana uwa mbere, ari nawo wangije ibintu byinshi.
Mutabazi Charles, wo mu mujyi wa Kamembe, avuga ko bashutswe n’umutingito wa mbere, urangiye bagasubira mu mazu bibwira ko ari ibisanzwe. Nyuma ngo babaye nkabakubiswe n’inkuba bumva undi mutingito ibikuta bitangira kubagwira.
Ati “Uwambere waje tugirango ntawundi ugaruka hashize umwanya haza undi ukaze abantu barakomereka abantu bose bari hanze sinzi ko hari abarara mu mazu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rusiz,i Harerimana Frederic yahumurije abaturage bo muri ako karere.
Agira ati ”Ubutumwa duhereza abaturage nuko batagomba kumva ko umutingito uhoraho niba waje watambutse ariko boye kwibwira ngo byarangiye ,birinde kurwana basohoka munzu kuko abenshi bahura n’ibibazo bahunga ibikuta bikabagwira.”
Ibitekerezo ( 24 )
Ohereza igitekerezo
|
bihangane gusa banibuka gusenga nyamuneka
abo baturage nibihangane gusa niba ntamuntu wakomerekeye muri uwo mutingito namahira imana ikomeze ibarinde.
Twifatanije Nabaturage Ba Rusizi Imana Ibashe
Twihanganishije Uwo Muryango Wabuze Umwana, Imana Imwakire Mubayo. Nabasenyewe Nuwo Mutingito Nabo Dukomeje Kubihanganisha Kandi Dusaba Societe D’Assurance Ayo Mazu N’ama Modoka Byarimo Kwihutira Kubatabara.
ABATURAGE.ABA.RUSIZI.NIBIHANGANE
yoo dix bihangane bibaho ako kana imana ikacyire mubayo kandi tubifurize kutongera kuba
abo bavandimwe nibihangane ikigo gishinzwe gutabara abahuye n’ibiza nigikore ibarura gifashe abo bikomeye
Abangijwe numutingitomwihangane. Rusiziwe waragowepeee!!
Nukuri Hank kayonza ntawo twumvise gusa imana ibafashe kwihangana no kubyakira
ariko Rusizi yaragowe!gusa mwihangane.
plse ntugakabye. umutingito ukabije uheruka kuba muri Italy ntago ari murwanda, Rusizi habaye umutingito usanzwe.
yoooo aba rusizi bihangane