Rusizi: Imiryango 300 igiye kwimurwa mu manegeka
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buravuga ko bugiye kubaka umudugudu w’icyitegererezo uzatuzwamo imiryango, 300 bazimurwa mu manegeka no mu miturire y’akajagari.
Ku ikubitiro Uyu mudugudu ugiye kubakwa mu murenge wa Nyakarenzo uzatuzwamo abaturage bo mu mirenge ya Nkungu na Nyakarenzo bagera kuri magana atatu ariko ngo ni igikorwa kizakomeza kwagurwa buri mwaka kuko hari ubutaka buhagije buzatuza benshi neza.
Byitezwe ko uyu mudugudu ugiye kubakwa uzuzura muri uyu mwaka w’ingego y’imari ya 2016-2017, aha ubuyobozi w’aka karere buvuga ko igihe biyemeje kitazarenga uwo mudugudu utuzuye.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi ,Harerimana Frederic avuga ko uwo mudugudu uje gufasha abaturage gutura neza mu buryo bugezweho begerezwa ibikorwa Remezo mu buryo bworoshye.
Ati” Ni mu buryo bwo gutuza abaturage neza n’ibikorwa remezo bikabageraho byoroshye niyompamvu tugirango ku rwego rw’akarere turebe ko twakubaka umudugudu w’icyitegerere ni igikorwa kizamara umwaka umwe mu kwezi kwa 6 muri 2017, amazu azaba yuzuye.”
Akomeza avuga ko bagiye gutangira kuganira n’abaturage batuye kuri ubwo butaka buzubakwaho umudugudu kugirango hamenyekane amafaranga icyo gikorwa kizatwara kuburyo mu gihe cya vuba baraba bamenye amafaranga, iki gikorwa kizatwara.
Ku bijyanye n’ingurane z’imitungo y’abaturage ari ahazubakwa umudugudu umuyobozi w’akarere avuga ko hazabaho ubwumvikane kuko nta muturage wakwanga gutanga ubutaka azi neza ko agiye kubakirwa inzu ifite agaciro ka miriyoni ziri hagati ya 10 na 15Frw.
Iyi mudugudu ikazaba yubatse kuburyo bumeze kimwe neza niyo mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera, ituyemo abimuwe ku birwa bya Mazane.
Bamwe mu baturage batuye mu Mudugudu wa Njambwe ahateganyirijwe kubwaka umudugudu w’icyitegererezo bavuga ko nabo bawifuza kuko ngo bari batuye mu buryo bw’akajagari batagerwaho n’ibikorwa Remezo.
Nicyorebera Aphrodice ati “Imiturire imeze nabi, bamwe dutuye mu ishyamba, haje umudugudu bimwe mu bikorwa Remezo byatwegera nk’umuriro n’amazi, dore nk’ubu dufite akavomo kamwe hariya usanga tukabyiganiraho ndetse ni njoro abajura baratwiba kubera gutatana.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|