Rusizi: Hari imihigo yadindijwe n’abafatanyabikorwa

Uyubobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ko hari imihigo igera kuri ine yadindijwe n’abafatanyabikorwa bigatuma ijya munsi ya 90%.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic, yabivuze kuri uyu wa 25 Nyakanga 2016, ubwo itsinda rigenzura imihigo y’uturere ryasuzumaga uko imihigo 65 aka karere kahize ihagaze.

Abakozi b'Akarere ka Rusizi bari bambaye imipira y'umuhondo mu gikorwa cy'isuzuma ry'imihigo y'uturere
Abakozi b’Akarere ka Rusizi bari bambaye imipira y’umuhondo mu gikorwa cy’isuzuma ry’imihigo y’uturere

Imwe muri iyo mihigo iri munsi ya 90% ni uwo gukwirakwiza amashanyarazi aho abaturage barenga ibihumbi 40 bashakaga amashanyarazi bakayabura, hari n’umuhigo wo gutera inka intanga na wo utaragezweho ndetse n’uwa Gaz,akavuga ko byatewe n’abafatanyabikorwa.

Nubwo iyo mihigo mike itagezweho ngo ntibyaca aka karere intege, kuko bo ngo basanga muri rusange imihigo kahize karayihiguye neza dore ko imihigo myinshi iri hejuru ya 90%.

Ati” Muri rusange twavuga ko uburyo twashyize mu bikorwa imihigo bishimishije ariko twagize imbogamizi zituma hari imihigo imwe n’imwe tutageze ku kigereranyo cya 90, twavuga nko gukwirakwiza amashanyarazi aho REG yabuze amakonteri ariko imihigo myinshi iri kuri 90%.”

Bamwe mu baturage bavuga ko bishimira ibikorwa by’imihigo kuko ngo bigaragarira mu mpinduka z’imibereho yabo haba mu bwisungane mu kwivuza aho aka karere kabaye aka mbere ku rwego rw’intara, gusa bakanenga umuhigo w’amashanyarazi kuko abayasabye atabagezeho.

Habyarimana Emmanuel yagize ati "Muri make ibikorwa akarere kakoze biragaragara hari nk’amazi yageze ku baturage aho dutuye muri Honga na Gatondo gusa ikibazo dusigaranye ni icyo kubona umuriro! Twibaza impamvu tutabona umuriro bikatuyobera.”

Ni igikorwa cyanitabiriwe n’abaturage b’ingeri zitandukanye barimo abahinzi, abanyabukorikori n’abandi bikorera ku giti cyabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka