Rulindo: Abafatanyabikorwa bazashora arenga miliyari mu mihigo

Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Rulindo bagaragaje ko bazashyira amafaranga arenga miliyari mu bikorwa by’imihigo y’uyu mwaka wa 2016-2017.

Abayobozi mu Karere ka Rulindo n'abatanyabikorwa mu nama yo kugaragaza ibirwa by'imihigo ya 2016-2017.
Abayobozi mu Karere ka Rulindo n’abatanyabikorwa mu nama yo kugaragaza ibirwa by’imihigo ya 2016-2017.

Hari mu nama bagiranye n’ubuyobozi bw’ako karere, kuru uyu wa 16 Kanama 2016, bagenda bagaragaza ibikorwa bazakora n’agaciro kabyo mu mafaranga y’u Rwanda.

Muri iki gikorwa, akarere n’abafatanyabikorwa basinye imihigo 72 izakorwa mu mwaka wa 2016-2017, harimo imihigo 48 y’ubukungu, 19 y’imibereho myiza n’itanu mu miyoborere myiza.

Hanarebwe kandi ku mihigo 76 y’umwaka ushize 2015-2016 bagaragaza ibyagezweho ndetse n’imbogamizi zabayeho.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Emmanuel Kayiranga, yagize ati “Iyi mihigo twiyemeje turateganya kuyimenyesha abaturage mu midugudu bikazafasha kuyishyira mu bikorwa dufatanyije n’abafatanyabikorwa b’akarere.”

Akomeza avuga mu mwaka ushize imihigo yagenze neza kuko nta muhigo uri munsi y’amanota 67%, ko imyinshi iri hejuru y’amanota 80%.

Umuhigo wabashimishije kurusha indi ngo ni uwo guha abaturage amazi meza dore ko ngo hari igihe ijerekani yagurwaga amafaranga 200Frw none ubu ikaba igura 20Frw.

Umuhigo uzashyirwamo imbaraga nyinshi muri 2016-2017 ngo ni uwo kurangiza kubaka Damu ya Muyanza izuhira hegitari 1100 zo mu mirenge ya Burega na Buyoga.

Perezida wa Njyanama ya Rulindo, Eng. Gatabazi Pascal, asaba inzego z'ubuyobozi gushyira imbaraga mu gukurikirana imihigo.
Perezida wa Njyanama ya Rulindo, Eng. Gatabazi Pascal, asaba inzego z’ubuyobozi gushyira imbaraga mu gukurikirana imihigo.

Bateganya kandi kongera imisoro n’amahoro yinjizwa n’akarere ikava kuri miliyoni 560FRW ikagera kuri miliyoni 600FRW.

Muri iyi mihigo kandi, ngo bazakora amaterasi y’indinganire kuri hegitari 1043, ingo ibihumbi ibihumbi 2 na 503 zihabwe amashanyarazi, hanubakwe imiyoboro y’amazi 29 n’ibindi.

Uhagarariye abafatanyabikorwa mu Karere ka Rulindo, Padiri Augustin Nzabonimana, yatangaje ko amafaranga bateganya gushyira mu bikorwa by’imihigo y’uyu mwaka nk’abafatanyabikorwa, arengaho miliyari.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rulindo, Eng. Gatabazi Pascal, yasabye komite nyobozi n’abayobozi b’inzego z’ibanze gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo kuko guhiga ngo atari ku munwa no mu nyandiko gusa, ahubwo ari ugushyira mu bikorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka