Rubavu: Itorero rya ADEPR ryatangije urugamba ruhashya ibiyobyabwenge

Itorero rya ADEPR mu Karere ka Rubavu ryatangije ibikorwa byo gushishikariza urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge no kwirinda imitwe yitwaza intwaro.

Urubyiruko rwa Bugeshi rwasabwe kureka ibiyobyabwenge no kudakorana n'imitwe yitwaza intwaro.
Urubyiruko rwa Bugeshi rwasabwe kureka ibiyobyabwenge no kudakorana n’imitwe yitwaza intwaro.

Ku wa 13 Kanama 2016 ni bwo ibyo bikorwa byatangiriye mu Murenge wa Bugeshi wegereye umupaka wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahabarizwa umutwe wa FDLR ugira uruhare mu guhungabanya umutekano no kohereza ibiyobyabwenge mu Rwanda.

Pasiteri Akoyiremeye Pierre Claver uyobora ADEPR mu Karere ka Rubavu, avuga ko bashaka guhagurutsa urubyiruko mu kwirinda ibiyobyabwenge n’ababashora mu mitwe yitwaza intwaro kugira ngo bagabanyirize inzego z’umutekano akazi.

Agira ati “Urubyiruko rwanyoye ibiyobyabwenge nta musaruro warutegaho uretse guhungabanya umutekano no kwica akazi. Dushaka kwigisha urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, rugakora rukiteza imbere kandi rukagirira igihugu akamaro.”

Ubuyobozi busaba urubyiruko kuba imbaraga zubaka igihugu aho kwishora mu bibasenya.
Ubuyobozi busaba urubyiruko kuba imbaraga zubaka igihugu aho kwishora mu bibasenya.

Yakomeje agira ati “Ikindi twasanze hari abashukisha urubyiruko akazi n’amashuri hanze, bakabajyana mu bikorwa bihungabanya umutekano. turifuza kuburira urubyiruko, kwirinda ababashukisha ibyo ahubwo bagaharanira gukora.”

Pasiteri Akoyiremeye avuga ko basanzwe batanga inyigisho zigisha urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge mu rusengero ariko ngo ababikoresha ntibahagera. Iyo mpamvu yatumye batangira gahunda yo gukora ingendo n’ibiterane bihurizwamo abantu batandukanye.

Mvano Etienne, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugeshi wegereye Congo, avuga ko byinshi mu byaha bakira biterwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge. Yemeza ko inyigisho mu ruhame zizatanga umusaruro kandi agahamagarira n’andi matorero ko yakwigisha abantu kwirinda ibiyobyabwenge no gushishikariza abafite ababo muri FDLR gutaha.

Niyombikesha Elise, umwe mu basore bo mu Murenge wa Bugeshi wajyanywe muri FDLR ashukishwa akazi akagaruka atumijweho n’umuryango we, avuga ko urubyiruko rwakwitondera ababizeza ibitangaza.

Yagize ati “Bankuye mu Rwanda ku wa 15 Ukwakira 2015 banyizeza akazi kampemba amadolari 500 ariko bangejeje Congo banjyana kwiba no gutwika amakara. Amafaranga bambeshyaga sinayabonye uretse kunshora mu bikorwa bibi. Nagarutse mu Rwanda ku wa 27 Mata 2016 mbishishikarijwe n’umuryango wanjye. Ndahamagarira urubyiruko kwirinda ababashuka.”

Kuva mu kwezi kwa Mata 2016, abaturage bo mu Murenge wa Bugeshi bamaze guhagarika abantu 24 bakorana na FDLR, barimo abashaka kuyijyamo hamwe n’abayivamo bashaka kwinjira mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwakoze Kutugezaho Uburyo Amatorero Agira Uruhari Mukubaka Igihugu Thx

Tuy J.D’amour yanditse ku itariki ya: 14-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka