Rubavu: Abayisilamu bahamagarirwa kwitabira gahunda za leta

Mu gusoza igisibo cy’ukwezi abasilamu bamazemo igihe, umuyobozi w’akarere ka Rubavu yabasabye kwitabira gahunda za Leta no gufasha abatishoboye.

Sinamenye Jeremie umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wifatanyije n’abayisilamu mu isengesho risoza igisibo yabasabye ko barushaho kwitabira gahunda za Leta zirimo kuboneza urubyaro no gutanga ubwisungane mu kwivuza kandi bakabishishikariza abandi.

Umuyobozi w'akarere ka Rubavu Sinamenye aganira n'Abayisilamu
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Sinamenye aganira n’Abayisilamu

Ku kibazo cy’umutekano umuyobozi wa Isilamu mu ntara y’Uburengerazuba Iyakaremye Ahmad yasabye abambara imyenda ihisha amaso kubihagarika kuko n’abatari abayisilamu babikora mu bikorwa bibi bikitirwa Isilamu.

Asaba Abayisilamu guharanira kurangwa n’ibikorw by’urukundo n’iterambere bubahiriza gahunda za Leta zituma igihugu gikomeza kwiyubaka.

Mu karere ka Rubavu kuri Stade Umuganda biteganyijwe ko haba umupira uhuza amakipe ya Marine na Etincelles kuri uyu wa gatatu tariki ya 6 Nyakanga 2016 kugira ngo amafaranga avuyemo akoreshwe mu gutangira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza.

Ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles FC bukaba butangaza ko ari igikorwa cy’urukundo bishimiye kwitabira kandi kigirira abatuye akarere ka Rubavu akamaro.

Mvano Etienne avuga ko uwo mukino n’ubwo ari uwa gicuti urarangwamo ishyaka ryinshi kugira ngo buri kipe imbere y’abafana babo ishobore kwigaragaza neza.

Kuba ubuyobozi bwa Isilamu n’akarere ka Rubavu bwahisemo gukusanya amafaranga yo kunganira abatishoboye mu bwisungane mu kwivuza, biraterwa nuko akarere kaje ku mwanya wa 30 mu gutanga ubwisungane mu kwivuza 2015-2016, umwanya ubuyobozi bw’akarere n’abagatuye batifuza gusubiraho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka