Remera: Abatishoboye babonye ababyeyi ba batisimu

Abakene bo mu Kagari ka Remera mu Karere ka Muhanga bagiye kujya bitabwaho n’abishoboye kugira ngo babatangire amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza.

Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga yasabanye n'abaturage nyuma yo kubyarana muri batisimu.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga yasabanye n’abaturage nyuma yo kubyarana muri batisimu.

Akagari ka Karama gaherereye mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, kakaba gafite abatishoboye 1200 batabasha kwibonera amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza (MUSA).

Mu rwego rwo kurwanya ubu bukene, abishoboye bo muri aka kagari biyemeje kuremera abo batishoboye bose babatangira amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, icyo bise (kubyara muri batisimu).

Ku ikubitiro, abishoboye bo mu Kagari ka Remera, bavuga ko babyaye muri batisimu abantu 242, igikorwa kikaba gikomeje kugeza igihe abatishoboye bose bazaba batangiwe MUSA.

Bamwe mu baturage bavuga ko kubyarana muri batisimu bizatuma abishoboye n’abakene basabana kandi abakene bagatinyuka gukora bakiteza imbere.

Uwitwa Uwamariya Josephine avuga ko Akagari ka Remera gafite igice kinini kiri ku Mujyi wa Muhanga ku buryo kanatuwemo n’abishoboye benshi, bityo ngo kubabyara muri batisimu byatuma akagari kabo karushaho gutera imbere.

Agira ati “Nta yindi nkunga iturutse hanze, ubwacu turaremerana bituma na ba bandi birirwa bakorera abakire babona ko batari abagaragu babo ahubwo ari abavandimwe”.

Dushiminana Alexis, wo mu Kagari ka Remera, avuga ko kuremera abatishoboye bizarwanya ubukene n’ubujura kuko wasangaga hari abiba kubera kubura ubushobozi.

Agira ati “Umukene na we abonye ubufasha bizamurinda kwigunga cyangwa kwiba abaturanyi kuko babahaye ku neza”.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice, avuga ko urugero rwiza rw’umukire ari uguha n’abatishoboye kuko abakire batakwibana bo nyine.

Agira ati “Intore yimana indi ntugatume mugenzi wawe abura ikintu kandi ugifite, abagize icyo batanga ntabwo ari ba Mirenge ahubwo ni uko iyo ibiganza byawe byose byuzuyemo ibintu kandi ukeneye kubyongera usabwa kugira ibyo ukuramo nta buguru cyangwa ingingimira”.

Kubyara muri batisimu kandi ngo si uburyo bwo korora ubunebwe kuko ari umugambi ugamije kugira ubuzima bwiza kandi abaturage bakigira ku bandi gukora ibyiza no kwikura mu bukene.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka