RDF yafashe mu mugongo umuryango w’umwana wishwe n’umusilikare

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zasuye umuryango w’umwana wishwe akubiswe n’umusilikare, mu rwego rwo kuwufata mu mugongo. Iki gikorwa RDF yagikoze kuri uyu wa gatatu tariki ya 07 Nzeli 2016.

RDF ubwo yasuraga umuryango wa Mbarushimana
RDF ubwo yasuraga umuryango wa Mbarushimana

Amakuru y’urupfu rw’uwo mwana witwa Mbarushimana Theogene, yamenyekanye mu gitondo cyo ku itariki ya 06 Nzeli 2016.

Ayo makuru avuga ko Maj. Aimable Rugomwa, umuganga ukorera mu bitaro bya gisirikare i Kanombe, yakubise uyu mwana w’umuturanyi w’imyaka 19, akamwica. Bivugwa ko yamuzizaga kumwiba.

Ubwo basuraga umuryango wa nyakwigendera, umuvugizi w’igisilikare cy’u Rwanda, Lt. Col René Ngendahimana, yatangaje ko RDF yamaganye ubwo bwicanyi kuko ishinzwe kurinda idashinzwe kwica.

Nyakwigendera Mbarushimana yashyinguwe ku wa kabiri tariki 06 Nzeli 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ingabo z’u Rwanda bazikuremo ibigwari

Theo yanditse ku itariki ya: 8-09-2016  →  Musubize

@Alias1 none se uyu mwanya koko urumva baba bamaze gutangaza igihano.Ibyo yakoze ni bibi cyane ariko byose bigira procedures kandi RDF turayizera izaca urubanza rukwiye.

Alias yanditse ku itariki ya: 8-09-2016  →  Musubize

ko amazina ari gutangwa ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko yitwa Dr Aimable Rutagomwa, mu makuru ninjoro kuri RBA uwahawe interview akavuga ko yitwa DR Aimable Rugomwa, iby’ukuri ni ayaye, none nawe ngo ni Mupenzi.

umuryango ukomeze kwihangana.
RDF Yakoze gufata mu mugongo uyu muryango.

elias yanditse ku itariki ya: 8-09-2016  →  Musubize

ABASIGAYE NIBAGIRE UKWIHANGANA ARIKO N’ABADJESHI BAFITE UMUTIMA W’UBUGOME BAGABANYE.

Theo ntaribi yanditse ku itariki ya: 8-09-2016  →  Musubize

My Question is " ego numvise ko baje gusura umuryango wa nyakwigendera. None uwo yishe uwo mwana bamuhaye igihano kingana gute? Cg, umuryango wuwo mwana yoba yiteze indishi yakababaro? Uwo musirikare nahanwe kugira nabandi basirikare bafite akogatima bacye baboneraho isomo. Guko tuzi yuko umusirikare ajejwe kurinda abaturage atajejwe kubica. Nkaba mboneyeho nakaryo Ko kwifatanya nuwo muryango wabuze muri bino bihe bitoroshye.

Alias yanditse ku itariki ya: 8-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka