RDF iramagana umusirikare wishe umuturage

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF), buramagana umusikare w’umuganga wishe umwana w’umuturanyi we. Buvuga ko ari ishyano bwagushije.

Abakuru b'Ingabo za RDF basuye umuryango wareraga umwana wishwe n'umusirikare
Abakuru b’Ingabo za RDF basuye umuryango wareraga umwana wishwe n’umusirikare

Mu ijoro ryo ku itariki 04 Nzeli 2016, nibwo Maj Dr Aimable Rugomwa wakoraga mu bitaro bya gisirikare i Kanombe, yishe Mbarushimana Theogene w’imyaka 18, amuziza gushaka kwiba mu modoka ye.

Ku wa Gatatu tariki ya 7 Nzeli 2016, abakuru b’ingabo basuye umuryango wareraga uyu mwana barawihanganisha, bavuga ko iyo mikorere atari yo iranga ingabo z’u Rwanda.

Lt Col René Ngendahimana umuvugizi w’agateganyo w’ingabo z’u Rwanda yagize ati” Ingabo z’u Rwanda zagushije ishyano.

kubona umwe muri twe yarakubise umwana bikamuviramo gupfa byaratubabaje, kuko mu nshingano zacu kwica abaturage bitarimo, ahubwo dushinzwe kubarinda”.

Lt Col Ngendahimana yavuze ko uyu musirikare wishe umwana yamaze gushyikirizwa ubutabera, akaba ategereje kuburana.

Lt Col Rene Ngendahimana Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda
Lt Col Rene Ngendahimana Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda

Ku rundi ruhande Gahutu Jean Pierre se wabo wa Mbarushimana wishwe, avuga ko nyakwigendera yari intangarugero mu mico no mu myifatire, kuburyo atari gutekereza kwinjira mu modoka y’umuntu ashaka kwiba.

Ati “Twatumye umwana ibyo kunywa kuri butike, dutegereza ko agaruka turaheba. Tugiye kureba dutungurwa no gusanga umusirikare yamwiciye ku gahanda ko ku irembo”.

Bamwe mu bakuru b’Ingabo z’u Rwanda bagiye kwihanganisha no gufata mu mugongo umuryango wa nyakwigendera, barimo Brig Gen Ephrem Rurangwa ushinzwe abakozi mu buyobozi bukuru bwa RDF.

Barimo kandi na Brig Gen Dr Emmanuel Ndahiro uyobora Ibitaro Bikuru bya Gisirikare, na Lt Col Pacifique Kabanda umushinjacyaha mukuru wa Gisirikare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

Twongeye kwihanganisha umuryango w’Ingabo z’U RWANDA Kubwuyumusirikare wakoze ayamahano, yahemucyiye RDF Ikizere abantu babonagamo ingabo,babisanzuraho bongeye abaturange bongeye gutinya.abasirikare kuko ibyo byaribizwi kuri Lokoro Di-fence na Daso

James yanditse ku itariki ya: 9-09-2016  →  Musubize

Twihanganishije umuryango wanyakwigendera kandi urundi ruhande tunashimira ingabo za RDF Gufata mumugongo umuryango wanyakwijyendera. Zikanasaba imbabazi kubyabaye nabyo nubutwari

alex yanditse ku itariki ya: 9-09-2016  →  Musubize

Uyumugabo ashebeje igihugucye ndetse numuryangowe icyongeye hejuru yibyo nawe bamwicye kuko ntamusaruro tucyimutezemo.

Gatera yanditse ku itariki ya: 9-09-2016  →  Musubize

IMANA yakire mubayo ubugingo bw’uwo mwana.kd ingabo z’urwanda nizihangane burya icyaha nigatozi,nubwo uwo adushyizeho icyasha ariko icyizere dufitiye RDF kirakomeje ntawakwibagirwa aho RDF yakuye abanyarwanda.

MUNYEMANA DESIRE yanditse ku itariki ya: 9-09-2016  →  Musubize

oh, birababaje pe! ariko se uwo Maj yararengereye pe, nta burenganzira afite bwo gukubita umuntu, nawe nakurikiranwe abihanirwe ndetse nu muryango wa nyakwigendera uhabwe indishyi za kababaro! maze harabantu bigize ko barusha abandi uburenganzira bwo kuba mu gihugu kuburyo bunva babangamira bagenzi babo, nyamara mujye mwibuka ko nanyuma yibi hari urubanza rw’Uwiteka daa!! ahaaa.

alias yanditse ku itariki ya: 9-09-2016  →  Musubize

Rwose Dr Rugomwa ntabwo yari umuntu wo kwica umwana kuko yari inyangamugayo pe.abantu tumuzi twatunguwe nigikorwa nkiki cyubunyamaswa.Ashobora kuba yarabikoze atabigendereye nubwo ari amahano bwose..Condoleance to the family kdi Rugomwa Imana imugenderere

anna yanditse ku itariki ya: 8-09-2016  →  Musubize

Nakurikiranwe nubutabera nabandi bababatekereza nkawe babibone

Jean de Dieu karangwa yanditse ku itariki ya: 8-09-2016  →  Musubize

IMANAIMUHEIRUKORIDASHIRA

MUGABO yanditse ku itariki ya: 8-09-2016  →  Musubize

ibi bintu birababaje cyane,uyu musirikare wagirango yari yafashwe na dayimoni ngo yahereye kare avuga ngo arica umuntu.ikibabaje kindi yamaze kwica iyo nzira karengane barara bakora fête ngo bishe umuntu banywa inzogo.nabaturanyi ariko ibyo bakoze ni ubunyamaswa .ngo ubonye imbwa ashaje ayubakira ikiraro nta cyumweru cyari gishije aguze imodoka rero yumvagako ari igitangaza kuburyo yumvako uhise ku gipangu ashaka ku mwiba.ubutabera bukorwe

alias yanditse ku itariki ya: 8-09-2016  →  Musubize

Ndumva uwo musirikare ari ibyago byamugwiririye amukubita mu kico atabigambiriye kuko iyo ngeso ntizwi ku basirikare b’u Rwanda. Iyo afata akanyafu akamukisha ku kibuno ntibiba byagenze bityo.

Salvator yanditse ku itariki ya: 8-09-2016  →  Musubize

Wooow biranejeje kuba ingabo zacu zitandukanije niyo nkorashyano. yaradusebeje kandi yahemukiye u Rwanda pe. gusa abanyarwanda byaratubabaje ariko ikizere turacyagifitiye ubutabera ningabo zacu

jean Pierre yanditse ku itariki ya: 8-09-2016  →  Musubize

Natwe twamaganye iyicwa ry’uwo mwana. Gusa uwo musirikare ntabwo ari inyangamugayo. ubwo yiyibagije ate aho RDF yakuye u Rwanda, nabandi baturage benshi muri Afurika,aho u Rwanda rwohereza ingabo mu butumwa bwa amahoro, none akaba ashaka kuduhesha isura mbi? nakurikiranwe arik bazanasuzume wasanga anafite psychological problems.

alias yanditse ku itariki ya: 8-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka