Ikigo "RBC" kiravugwaho gukoresha nabi ingengo y’imari

Ikigo cy’Ubuzima (RBC), Kiravugwaho gukoresha nabi amafaranga arenga Miliyari 6Frw, kikanengwa no kwima amakuru urwego rugenzura ikoreshwa ry’imari ya Leta(OAG).

PAC yiriwe ihata ibibazo RBC kuri uyu wa mbere
PAC yiriwe ihata ibibazo RBC kuri uyu wa mbere

Komisiyo y’Inteko Ishinga amategeko igenzura ikoreshwa ry’Imari ya Leta (PAC), ivuga ko raporo y’umwaka wa 2014/2015, y’Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta, igaragaza ko RBC yagize imicungire mibi.

Depite Nkusi Juvenal uyobora PAC yabwiye RBC ko nta muntu wemerewe kwima Umugenzuzi Mukuru amakuru akeneye mu igenzura, n’iyo yaba yitwaje kwanga kumena ibanga ry’akazi.

Yagize ati “Mwabikoreye iki? Mbasomere ingingo ya karindwi y’Itegeko rishyiraho igenzurwa ry’Imari ya Leta; ...nta muntu n’umwe wemerewe kwima Umugenzuzi Mukuru amakuru akeneye mu igenzura".

Raporo ya OAG ivuga ko RBC itagaragaza icyo yakoresheje amafaranga arenga miriyari 2.5 Frw mu mwaka wa 2014/2015.

Aya mafaranga yagombaga kuba yarishyuwe nk’imisoro, andi akishyurwa ibigo byahaye RBC serivisi zitandukanye.

Hagaragazwa kandi ko imiti n’ibindi bikoresho byo mu buvuzi bifite agaciro karenga miriyari 3.8 (Frw) birimu bubiko butandukanye bwa RBC, byarangije igihe hagati y’imyaka ya 2010 na 2015.

RBC yisobanuye ivuga ko yari ifite abagenzuzi babiri gusa mu mwaka wa 2014/2015, bagombaga gusuzuma ikoreshwa rya miriyari zirenga 100 Frw y’ingengo y’imari mu bigo bitandukanye.

Bavuga ko iyi ari imwe mu mpamvu ubugenzuzi bwasanze batarategura raporo nk’uko Dr James Kamanzi wungirije ku buyobozi bwa RBC abivuga.

Dr James Kamanzi hamwe n'itsinda bari kumwe mu Nteko
Dr James Kamanzi hamwe n’itsinda bari kumwe mu Nteko

Ati "Impapuro zigaragaza ko iyo misoro ya Rwanda Revenue Authority n’ubwishyu bw’ibigo byamaze kwishyurwa zirahari, ikosa ni uko Umugenzuzi Mukuru yaje kutugenzura zitaraboneka."

Iki kigo kandi gisobanura ko guta agaciro kw’imiti n’ibindi bikoresho, ndetse no kuburirwa irengero kwa bimwe muri byo, byatumye hari abakozi benshi ba Minisiteri y’ubuzima bafunzwe.

Mu bafunzwe aha yavuze, Dr Ngabo Fidele wari ushinzwe ubuzima bw’abana n’ababyeyi muri Ministeri y’Ubuzima.

Iyi Ministeri n’ibigo biyishamikiyeho bivugwaho kuba byarakoresheje nabi amafaranga y’Umushinga Global Fund mu myaka ya 2014 na mbere yaho, n’ubwo hatatangajwe umubare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka