Polisi yashyizeho imihanda yifashishwa kubera inama ya AU

Polisi y’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali biramenyesha abaturwanda ko umuhanda uturuka i Kanombe ukomeza mu Giporoso—Gisementi-Gishushu-Kimihurura kugera mu Mujyi rwagati uzakoreshwa cyane ku wa gatanu tariki 15 Nyakanga bitewe n’Inama ya Afurika Yunze Ubumwe ya 27 ibera i Kigali.

Polisi iramenyesha ko umuhanda Giporoso-Gishushu kugera mu Mujyi unyuze Kimuhurura uza kwifashishwa ahanini n'abari mu nama AU.
Polisi iramenyesha ko umuhanda Giporoso-Gishushu kugera mu Mujyi unyuze Kimuhurura uza kwifashishwa ahanini n’abari mu nama AU.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa, yasabye abatwara gukoresha imihanda ikurikira: Kanombe -Nyandungu-Kigali Parents-Kimironko/Mushumba Mwiza-Rwahama-Kibagabaga-Gacuriro-UTEXRWA-Kinamba ugakomeza werekeza mu Mujyi rwagati , Nyabugogo cyangwa Poids Lourd-Gikondo.

Ngo bashobora no gukoresha imihanda Kanombe-Busanza-Kabeza-Niboye-Sonatube-Rwandex-Kanogo - bakerekeza i Nyamirambo, mu Mujyi rwagati cyangwa Kinamba-Kacyiru.

Ibi ngo biri mu rwego rwo kugabanya umubare munini w’ibinyabiziga bisanzwe bikoresha umuhanda wavuzwe haruguru.

Abapolisi bazajya baba bari ku mihanda kugira ngo bayobore abayikoresha. Mu rwego rwo kunoza no koroshya urujya n’uruza, Polisi iramenyesha abakoresha imihanda bazakomeza kumenyeshwa impinduka ku mikoreshereze yayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

harasobanutse kbsa u Rwanda rwerekanye itandukaniro.

munyanziza yanditse ku itariki ya: 15-07-2016  →  Musubize

harasobanutse kbsa u Rwanda rwerekanye itandukaniro.

munyanziza yanditse ku itariki ya: 15-07-2016  →  Musubize

BRAVO POLICE!
UBWO ABANTU BABIMENYE KARE NTA KIBAZO!
(abanyamaguru turimo kugenda da)

C yanditse ku itariki ya: 15-07-2016  →  Musubize

Abanyamaguru c ntakibazo twatambuka?

Albert msechu yanditse ku itariki ya: 15-07-2016  →  Musubize

Ni msechu nonese abanyamaguru turemerewe kugenda ntakibazo mutubarize

Albert msechu yanditse ku itariki ya: 15-07-2016  →  Musubize

Nukugeza ryari?

Oscar yanditse ku itariki ya: 15-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka