Umukongomani yibagiriwe amadolari 4500 muri "Lodge"

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Kamonyi yataye muri yombi abakobwa batatu bakora mu nzu y’icumbi (Lodge) bakekwaho kwiba amafaranga y’Umunyekongo wari waharaye.

Batatu bamaze gutabwa muri yombi ariko ntibagaragaza amadolari yose bakurikiranweho ngo kuko andi yatwawe n'ushinzwe icyokezo.
Batatu bamaze gutabwa muri yombi ariko ntibagaragaza amadolari yose bakurikiranweho ngo kuko andi yatwawe n’ushinzwe icyokezo.

Abo bakobwa batatu barimo babiri bakira abakiliya n’undi umwe ukora isuku mu byumba by’icumbi "La Belle Source" riri ku Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi, bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Runda, bakurikiranweho gutwara amadolari ya Amerika 4450 y’Umunyekongo (RDC) waraye mu icumbi bakoramo tariki 3 Nyakanga 2016.

Amakuru atangwa n’umwe mu bakozi bakora muri iryo cumbi, aravuga ko uwabonye ayo madolari mbere ari umukobwa ukora isuku mu byumba, wayabonye akayayoberwa akajya kubwira umukozi ushinzwe umutekano (bita umusekirite) ko abonye amafaranga atazi.

Ngo umusekirite yamutumye kuyamuzanira akareba ariko undi agiye ntiyagaruka kuko yahuye n’abakira abakiriya babiri ndetse na mucoma (ushinzwe kotsa) bagahita bayagabana.

Nyir’amadolari wari wasezeye muri Lodge mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 4 Nyakanga 2016, yahise aguruka yibutse ko yibagiwe amadolari ye, maze abo bakobwa batatu bahita batabwa muri yombi , bafatanwa amadolari 2300 n’amanyarwanda ibihumbi 51Frw, bavuga ko andi yatwawe na Mucoma.

Amakuru dufite kugeza mu ma saa cyenda n’igice zo kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Nyakanga, ubwo twandikaga iyi nkuru, ni uko igice cy’amafaranga yabuze bivugwa ko yatwawe na mucoma yari ataraboneka ndetse na mucoma ataratabwa muri yombi.

Turacyagerageza kuvugana n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo ariko ntibiradukundira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Bravo kuri Rwanda Police kuko irakora pe kdi abanyarwanda tujye dukora ntitwatezwa imbere no kwiba

Julius yanditse ku itariki ya: 7-07-2016  →  Musubize

Ubu se ibi babyita kwiba cg bitoraguriye?mundefinisirize definition y’ubujura

eva yanditse ku itariki ya: 5-07-2016  →  Musubize

nibashake abo biha kurya ibyo batavunikiye barubize amaf yabandi ntibakaduteze urubwa.u Rwanda turiyubaha.

ntwari yanditse ku itariki ya: 5-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka