Perezida Kagame yibukije ko Abanyafurika bashoboye kwiyobora

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yabwiye umunyamakuru wa radiyo y’Abafaransa (RFI), wamubajije ibijyanye na demokarasi, ko Abanyafurika badakeneye kuyoborwa n’andi mahanga.

Perezida Kagame na Talon mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa gatatu.
Perezida Kagame na Talon mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu.

Umukuru w’Igihugu yatangaje ibi ari kumwe na mugenzi we wa Benin, Patrice Talon, washoje urugendo rw’iminsi itatu yagiriye mu Rwanda, kuri uyu wa gatatu tariki 31 Kanama 2016.

Yagize ati “Twebwe Abanyarwanda cyangwa na benshi mu Banyafurika, turashaka kwiyobora, kandi kwiyobora neza ntabwo ari impano duhabwa n’ab’ahandi. Abo byananiye kuyobora ndabumva; iyo uyobora igihugu gifite abaturage bangana na miliyoni 60, hanyuma ugashyigikirwa n’abatarenga 12%; unsabye gukora nk’uko waba wibeshya.”

Ikiganiro abakuru b'ibihugu bagiranye n'abanyamakuru, cyitabiriwe n'abaministiri batandukanye b'u Rwanda.
Ikiganiro abakuru b’ibihugu bagiranye n’abanyamakuru, cyitabiriwe n’abaministiri batandukanye b’u Rwanda.

Perezida Kagame asaba amahanga ahoza igitutu ku Banyafurika “gutanga agahenge, kuko ibyo umuntu abasubiza batanyurwa ahubwo bakomeza kubaza cya kibazo batitaye ku buryo wagishubije”.

Perezida Kagame na Patrice Talon batangaje ko hagiyeho imikoranire no guhahirana hagati y’ibihugu byombi, banahuriza ku kuba Abanyafurika ba buri guihugu ubwabo, ngo ari bo bakwiriye kwigenera ibibakwiriye bakurikije ibibazo by’ubuzima banyuramo.

Perezida wa Benin nawe yari yabanje kugira icyo avuga kuri iki kibazo cyabajijwe n’umunyamakuru wa RFI, ko abantu ubwabo cyangwa umuryango w’abantu, ari wo wishyiriraho uburyo n’amategeko awuyobora uko abawurimo babishaka, hakurikijwe imiterere y’imibereho yabo.

Ibihugu byombi kandi byasinyanye amasezerano atandukanye.
Ibihugu byombi kandi byasinyanye amasezerano atandukanye.

Ati “Uko mu Bushinwa babayeho gutandukanye n’uko muri Benin babayeho, gutandukanye na none n’uko muri Libiya bagena uburyo bwo kubaho; icy’ingenzi n’uko habaho kubaho neza k’uwo muryango wigeneye uko ugomba kubaho.”

Mu 2015, Abanyarwanda bahinduye zimwe mu ngingo zigize Itegeko nshinga binyuze mu itora rya Referandumu, aho basabaga Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kuzongera kwiyamamaza muri 2017.

Ikiganiro Perezida Kagame na Talon bagiranye n’abanyamakuru mu Rwanda kuri uyu wa gatatu, cyaje gikurikira isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye no guhahirana kw’ibihugu by’u Rwanda na Benin.

Patrice Talon wabaye Perezida wa Benin muri uyu mwaka, yari asanzwe ari umushoramari, akaba yaje mu Rwanda asura ibice bitandukanye by’igihugu birimo ahubatswe ingana i Nyandungu.

VIDEO: Perezida Kagame na mugenzi we wa Benin mu kiganiro n’abanyamakuru

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

This was something really wonderful given the fact that we as the sole great citezens of Rwanda are now getting on with other Africans from the other continent

Gusenga David yanditse ku itariki ya: 2-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka