Perezida Kagame yamaganye abashaka guhakira Abanyarwanda iwabo

Perezida Paul Kagame avuga ko yanze guhakirwa mu gihugu cye cy’u Rwanda, agasaba n’Abanyarwanda kumenya ko ari icyabo, bakagikorera.

Perezida Kagame aganira n'abayobozi nyuma gato yo gufata ifoto y'urwibutso.
Perezida Kagame aganira n’abayobozi nyuma gato yo gufata ifoto y’urwibutso.

Yabitangaje kuri uyu wa gatanu tariki 9 Nzeri 2016, mu gikorwa ngarukamwaka cyo gusuzuma imihigo yagezweho n’inzego z’ibanze hamwe na za ministeri mu mwaka ushize. Muri uyu muhango abayobozi banahize bundi bushya imihigo y’umwaka utaha.

Yagize ati “Uru Rwanda ni inzu yanjye, ni inzu yawe, ntabwo ari iyo twatijwe. Ntabwo nshaka gusembera, ndashaka inzu yanjye. Niyo mpamvu tuvuga ubumwe Banyarwanda, tukagira inzu yacu tukayitunganya, tukayisukura, ndetse tukagenda tuyagura.”

Perezida Kagame yasabye abayobozi kwishyira mu mwanya w'abo bayobora mbere yo gufata ibyemezo.
Perezida Kagame yasabye abayobozi kwishyira mu mwanya w’abo bayobora mbere yo gufata ibyemezo.

Perezida Kagame yakomozaga ku cyo yise agasuzuguro k’amahanga, avuga ko ibihugu byateye imbere bigisuzugura ibikiri mu nzira y’amajyambere. Ariko agasanga atari byo kuko gufasha umuntu kwiteza imbere bidatanga uburenganzira bwo kumwinjirira mu buzima.

Ati “Baravuga ngo ubwo u Rwanda rwateye imbere hari aho rutubahirije demokarasi no kwishyira ukizana. Njye ntaho mbona ibi bikwiriye kuba bigonganira.”

Umukuru w’Igihugu avuga ko Abanyarwanda bakwiriye guhaguruka, bagakora bakiteza imbere. Akabishingira ko icyo abantu bita kwishyira ukizana kwa mbere, kuri we asanga ari ukuba umuntu nta bukene afite.

Kuri uyu wa gatanu nibwo hamuritswe imihigo ya 2015/2016.
Kuri uyu wa gatanu nibwo hamuritswe imihigo ya 2015/2016.

Isuzuma ry’imihigo y’uturere y’umwaka wa 2015/2016 ryashyize akarere ka Gasabo ku mwanya wa mbere na Musanze ku mwanya wa nyuma.

Ariko Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi watangaje uko uturere twakurikiranye, yavuze ko uyu mwaka uturere tutakoze nk’uko byagakwiye.

Ati “Amanota muri rusange yabaye make bitewe no gukorera mu muhezo, ruswa, kwigira ibyigenge kw’abayobozi.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Wow! iki gihugu ntabwo ari credit bagabo!

philos yansa yanditse ku itariki ya: 11-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka