Perezida Kagame yahuye n’umwana wifuje guhura na we

Kuri uyu wa gatandatu tariki 10 Nzeri 2016, nibwo yahuye na Perezida Kagame nyuma y’uko yari yaraye ageze mu Rwanda kuri uyu wa gatanu.

Perezida Kagame na Wendy Waeni.
Perezida Kagame na Wendy Waeni.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 10 Nzeri 2016, nibwo yahuye na Perezida Kagame nyuma y’uko yari yaraye ageze mu Rwanda kuri uyu wa gatanu.

Perezida Kagame yasabye Waeni guharanira kugera ku ntego ze atitaye ku ho akomoka nubwo hataba ari heza, Nk’uko bigaragara kuri Twitter ya Peresidensi ya Repubulika y’u Rwanda.

Waeni yageneye Perezida Kagame impano.
Waeni yageneye Perezida Kagame impano.

Waeni ukomoka muri Kenya, asanzwe ari n’intyoza ku mbuga nkoranambaga. Yabwiye Perezida Kagame ko yakiriye impanuro ze nk’umuntu afataho icyitegererezo, amusezeranya kuzazikurikiza kandi akiga ashyizeho umwete.

Perezida Kagame yamenyanye n’uyu mwana mu 2014 ubwo yari yitabiriye ibirori bya Jamhuri muri Kenya. Icyo gihe Perezida Kagame yashimishijwe n’uburyo uwo mwana yari asobanukiwe imikino ngororangingo, yiyemeza kuzamutumira mu Rwanda.

Kuva icyo gihe Wendy ntiyigeze acika intege, kuko mu kwezi kwa Kanama 2016 ari bwo yongeye kwibutsa Perezida Kagame ko agitegereje ko amutumira. Ni bwo muri Perezidansi bahise bategura uko yaza mu Rwanda, birangira inzozi ze zibaye impamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 18 )

ooh! Imana ikomeze kumufasha atuyobore neza.

jean paul yanditse ku itariki ya: 15-09-2016  →  Musubize

mana nyagasani warakoze kuduha umuyobozi ukunda abantu kand akichisha bugufi. uzamuhe kuramba

alias yanditse ku itariki ya: 13-09-2016  →  Musubize

Aka kantu Mubyeyi kankoze ahantu. Mbega urugero rwiza na none!!!

Vestine yanditse ku itariki ya: 13-09-2016  →  Musubize

Biteye ubwuzu.

che yanditse ku itariki ya: 13-09-2016  →  Musubize

Ni ukuri birakwiye ko Aboyobozi bose bagaragza kwicisha bugufi nka H.E Paul KAGAME Wacu nkunda peeee kubw’impanuro, inama, urukundo, umurava, umwete, no kudacika intege, no kudaha agaciro bagashaka buhake nanubu bye, tumwigiraho twese kandi nta no kurobanura ku butoni Agira. Thanks.

Aimable NIZEYUMUKIZA yanditse ku itariki ya: 12-09-2016  →  Musubize

nisawa kabisa muzehe oyeeee

aliasi yanditse ku itariki ya: 12-09-2016  →  Musubize

naYezu yaravuze ati mureke abana bato bansange none rero mvuzeko ari kugera ikirenge mu cya Yezu sinaba nkoze ishyano.

Ndacyayisenga Faustin yanditse ku itariki ya: 12-09-2016  →  Musubize

Ese birashoboka ko mu Rwanda rwacu twagira abayobozi benshi biyorozhya nka HE Kagame? Ruriya rugero mbona ari mudasumbwa pe!

Sisi JD yanditse ku itariki ya: 11-09-2016  →  Musubize

Natwe turamwemera aho agejeje Igihugu harashimishije.nakomeze tumuri inyuma.

fidele yanditse ku itariki ya: 11-09-2016  →  Musubize

Umwami Salumoni wacu.Imana yamusutseho amavuta yera kugihanga. Komeza utuyobore uduhundagazeho amahoro, natwe abakozi b’Imana tuzagufasha mumihigo duharuririnzira aba kristo igana mw’Ijuru.

Nyindo Emmanuel yanditse ku itariki ya: 11-09-2016  →  Musubize

The key of leadership is influence not authority Muzehe wacu ni intangarugero Imana imukomeze kandi imuhe kongera ubumenyi nka Salomon

go on Afande

Rwangabwoba yanditse ku itariki ya: 11-09-2016  →  Musubize

Urumubyeyi wintanga rugero kwisi Imana ikuhe kuramba abatuye isi bakwiye kukwigiraho urugero ryiza

Robert k yanditse ku itariki ya: 11-09-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka