Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro Kigali Convention Centre

Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro inyubako nshya muri Kigali ya Kigali Convention Centre, kuri uyu wa gatanu tariki 8 Nyakanga 2016.

Perezida Kagame amaze gufungura Kigali Convention Centre.
Perezida Kagame amaze gufungura Kigali Convention Centre.

Perezida Kagame yashimye uruhare rwa buri umwe kugira ngo iyi nzu yuzure mu Rwanda. Yagize ati "Iyi nyubako ntabwo iba yuzuye iyo hatabaho ubufatanye bw’Abanyarwanda n’abafatanyabikora bacu."

Perezida Kagame ayifungura.
Perezida Kagame ayifungura.

Yavuze ko iyi nzu igaragaza ishusho y’umuco Nyarwanda ariko ikaba na gihamya ko Abanyarwanda iyo bifuje ikintu bashirwa bakigezeho.

Kigali Convention Centre ni imwe mu nyubako nini mu karere u Rwanda ruherereyemo, kuko ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi bitanu.

Izajya yakira ibikorwa bitandukanye nk’inama, ibirori n’imyidagaduro, ikaba inabarizwamo Hoteli nshya muri Kigali "Radison Blu Hotel."
Kigali Convention Centre yatangiye kubakwa ahagana mu 2007.

Ifite ibyumba by'inama byiza cyane.
Ifite ibyumba by’inama byiza cyane.
Aba mbere bahaganuye.
Aba mbere bahaganuye.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

nukuri abanyarwanda dufite umugisha wo kuyoborwa na H.E KAGAME Intore izirusha intambwe

NIYIBIZI MARIUS yanditse ku itariki ya: 15-08-2016  →  Musubize

IGIHUGUCYACUKIMAZEGUTERIMBERE.

BATISITA.NGORORERO yanditse ku itariki ya: 14-07-2016  →  Musubize

Amen.Iyo wubashye Uwiteka nawe aguha imigisha ituruka kuriwe.

ashobora byose,ararema ibitariho bikaba.Itangiriro1:1-4.
Dukomeze imihigo.

akazi keza.

Twihangane D.
Ruhango

Twihangane Daniel yanditse ku itariki ya: 12-07-2016  →  Musubize

Mana uri uwo gushimirwa pe, ahasigaye ni ukubyaza umusaruro iyi nyubako

INNOKENZO yanditse ku itariki ya: 12-07-2016  →  Musubize

Genda Rwanda uli mu biganza by’uwiteka ntacyo dushobora gukena,turangajwe imbere n’intore izirusha intambwe, HE Paul Kagame.Kigali yahindutse Geneva ya Africa mugihe gitoya cane ! Izo ni imbabazi z’Uwiteka kandi Imana itanga ubwengye naho setani agatanga ibikuba. Ndishimye kubona nkifite intege nangye ntanga umusanzu wa amajyambele ku gihugu nkunda cane RWANDA !

HENRY RWAMUGEMA yanditse ku itariki ya: 10-07-2016  →  Musubize

Urwanda mu biganza by’uwiteka ntacyo dushobora gukena,turangajwe imbere n’intore izirusha intambwe.Imana ishimwe kubwibyo imaze kugeza kubanyarwanda.

Chantal yanditse ku itariki ya: 10-07-2016  →  Musubize

Mbega byiza! ibi byongeye gushimangira ko nyuma ya Referendum twatoye neza ko abanyarwanda bayobowe na Nyakubahwa Perezida wacu Kagame Paul dushobora kuzagera kuri byinshi nk’uko akunda kubivuga ati "uru ni urugero rw’ibishoboka abanyarwanda bageraho " nukuri birashimishije. Dushimiye IMANA yaduhaye u Rwanda n’abanyarwa n’ubuyobozi bwiza.

habiyaremye.epimaque yanditse ku itariki ya: 9-07-2016  →  Musubize

genda rwanda uri nziza ntawe bitashimisha kuba igihugu cyacu giteye imbere byase tubikesha intore izirusha intambwe paul kagame tukurinyuma

niyonizera desire yanditse ku itariki ya: 9-07-2016  →  Musubize

eeeh.dore Inyubako .urwanda nabanyarwanda dukomereze aho naza america niko zazamutse twongere umwete.

emmy yanditse ku itariki ya: 8-07-2016  →  Musubize

Nnukuri urwanda tugeze kwiterambere rishimishije
imana ishimwe ko iturinze
we ere happy for the constraction we have here in rwanda

fred yanditse ku itariki ya: 8-07-2016  →  Musubize

Komeza imihigo Rwanda yacu uhamyibirindiro ubikirenga turagushyigikiye

Rubingisa yanditse ku itariki ya: 8-07-2016  →  Musubize

Thanks for your activities .inyungu zacu nukwinjiza amafaranga.bityo u Rwanda twibere Ku ruhembe rwi mbere

Israel ndayisaba yanditse ku itariki ya: 8-07-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka