Perezida Kagame yabwiye Abanyafurika ko ubumwe atari intero n’inyikirizo
Afungura ku mugaragaro Inteko Rusange ya 27 y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika iteraniye mu Rwanda, Perezida Kagame yasobanuye ko ubumwe bw’abatuye uyu mugabane bugomba kugaragarira mu bikorwa biteza imbere ubuzima bw’abaturage.
Yagize ati "Ubumwe ntabwo ari intero n’inyikirizo, ahubwo bugomba kudufasha guteza imbere ubuzima bw’aturage. Iyo abantu bateranye bataziranye, gukemura ikibazo nubwo cyaba gito, biragoye cyane".
Yavuze ko amateka y’u Rwanda yaranzwe n’ivangura, ariko ko ubumwe burimo kubakwa bwafashije igihugu gutera imbere.
Ati "Turashingira ku mahitamo yacu nk’Abanyarwanda."
Umukuru w’Igihugu yavuze ko ubuvandimwe bw’Abanyafurika butagomba gutangirwa n’imipaka y’ibihugu bigize uyu mugabane, ahubwo ko hagomba ubuhahirane, uburenganzira bw’umugore, amahoro n’umutekano, ndetse no guharanira kwigira.
Perezida Kagame yashimye ibyavuye mu mwiherero w’Abakuru b’ibihugu kuri uyu wa Gatandatu, banzuye ko uyu mugabane ugomba kwishakamo ingengo y’imari, kugira ngo ibihugu bidakomeza gutegereza inkunga y’amahanga "ikunze kudukerereza".
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
IMANA ISHIMWE CYANE KUBONA YUKO TUGOMBWA GUHARANIRA KWIGIRA,BITEWE N’AMAKURU DUKESHA U.A.KORA NDEBE IRUTA VUGA NUMVE.