Perezida Kagame ateganya kwikorera igenzura rye mu mihigo itaha
Perezida Kagame yiyemeje ko mu mihigo y’umwaka wa 2016-2017, azikorera igenzura, kugira ngo ahuze ibipimo bitangwa n’abagenzuzi, n’ibyo yabonye mu gihugu.
Yabitangaje mu muhango wo guhiga imihigo y’umwaka wa 2016-2017 no gushima uturere twitwaye neza mu umwaka wa 2015-2016, kuri uyu wa gatanu tariki 9 Nzeri 2016.
Yagize ati “Minisitiri w’Intebe, ubutaha ndagusezeranyije rwose njye nzafata imodoka ngende mu turere, mu mihanda, njyende ntanga amanota, namwe mujye muri bya bindi byanyu (byo gutanga amanota), hanyuma niturangiza twicare muzasanga bihuye!”
Yavuze ko aho anyura mu turere tumwe na tumwe bitamugora gutanga amanota kuko agendera ku byo abona ku muhanda, abana bafite isuku nke, abana bashonje cyangwa batagiye kwiga. Agendeye kuri ibyo gusa ngo ahita amenya umuyobozi w’aho.
Ati "Nshobora kujya mu muhanda, nkajya mu modoka, nkanyura ahantu, nagera aho ngera hose, nshobora kwicara, ngatanga aya manota. Mpera ko mvuga ngo aha hantu hari umuyobozi umeze atya.
Abayobozi hano bameze batya. Jyewe rwose ntabwo bintwarira umwanya. Jye ndabibona n’amaso. Namwe mukwiye kuba mubibona kuko biragaragara."
Perezida Kagame yanasabye abayobozi kujya bishyira mu mwanya w’abaturage bafatira ibyemezo, kugira ngo bibafashe kumva uburemere bw’ibyemezo babafatira.
Ati “Wowe muyobozi wishyize mu mwanya w’umuturage washimishwa n’ubuzima, uburezi cyangwa umutekano w’abo uyubora?”
Yavuze ko ibyo byabafasha kumva neza ihame ry’imiyoborere, rivuga ko kuyobora atari ugukurikira inyungu zawe bwite ahubwo ugomba guharanira iz’abo uyobora. Yongeraho ko intego z’imihigo ziba zagenzweho iyo wazamuye ubuzima bw’abo uyobora.
Andi mafoto
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
kugirango gakenke izabe muzambere nuko gitifu wa karere ka gakenke yahindurwa naho ubundi turimo turapfisha ubusa igihe cyacu.namwe muzikorere ingenzura nkuko nyakubawa perezida wacu dukunda cyane yabyivugiye.
nonese kwimura umurenge wa Kanjongo ho mukarere kanyamasheke abaturage batabizi nabyo ni imihigo???? koko?
nibyo koko umusaza wacu areba kure.wa mugani umuyobozi yishyize mu mwanya w’abo ayobora yaniyumvisha ibyifuzo byabo.naho atabasha kubisubiza byose arko yabigenderaho bikamufasha kwesa imihigo aho kunyereza ibyabo nk’uwo numvise i Rwimiyaga Nyagatare ngo wiyemeje gusahura abaturage ibigori bagenewe na minagri.
Uwo ari we wese yitaye ku mpanuro z’umukuru w’igihugu cyacu yagirira abo ayoboye na we ubwe akamaro bityo twese tukazamuka mu nzego zose z’imibereho myiza. ndabashimiye namwe ba maire mwitwaye neza mu mihigo 2015-2016 mukomereze ahoooo!!