Perezida Kagame arasaba abagabo gufata iya mbere mu guteza imbere uburinganire

Perezida Kagame yibukije abagabo ko bagomba gufata iya mbere mu gushyigikira no guharanira ihame ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore.

Perezida Kagame ashyikirizwa igihembo cy'ubudashyikirwa mu kwimakaza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye.
Perezida Kagame ashyikirizwa igihembo cy’ubudashyikirwa mu kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Yabivuze ku mugoroba wo kuri uyu wa 9 Nyakanga 2016, nyuma yo gushyikirizwa igihembo cy’intangarugero mu guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye, yahawe n’ ihuriro ry’imiryango iharanira iterambere ry’umugore muri Afurika .

Yagize ati “Nibutsaga abagabo ko iyo wimitse ubusumbane hagati y’abagabo n’abagore, ukumva ko udashobora kuringanira n’umugore, uba uri mu gihombo gikomeye”.

Perezida Kagame yakomeje yibutsa ko abafite amatwara nk’ayo batazatsindwa gusa n’ubuhanga ndetse n’ubushobozi bw’abagore, ahubwo bazanatsindwa n’umubare munini wabo.

Nyuma yo gushyikirizwa iki gihembo kandi Perezida Kagame yashimiye cyane iri huriro ryakimugeneye, anabizeza ko agiye gukomeza gukora cyane, kugira ngo guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore birusheho gutera imbere.

Dr Binata Diop, Umuyobozi Wungirije w’iri huriro ry’imiryango iharanira iterambere ry’umugore muri Afurika, yatangaje ko iki gihembo bakigeneye Perezida Kagame nk’umuntu uba hafi abagore mu iterambere ryabo, kandi akanaba umuntu w’icyitegererezo ukwiye kureberwaho na benshi .

Yagize ati ”Ibi perezida Kagame yakoze bikwiye kubera isomo abayobozi benshi ku isi.”

Icyegeranyo cyasohotse muri 2015 kigaragaza uburyo ihame ry’uburinganire rishyirwa mu bikorwa ku rwego rw’isi, u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, rukagaragara ku mwanya wa gatandatu ku rwego rw’isi, aho ruza nyuma y’ibihugu nka Iceland, Norway, Finland, Sweden na Ireland.

Muri 2007, Perezida Kagame na bwo yegukanye igihembo cyiswe "The African Gender Award i Dakar" mu gihugu cya Senegal, ashimirwa kuba yarateje imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka