Pasiporo Nyafurika yatangiye gukoreshwa

Perezida Paul Kagame ni we wa mbere wakoresheje pasiporo Nyafurika, ubwo yinjiraga muri Tchad, aho yitabiriye irahira rya Perezida Idriss Déby.

Perezida Kagame ubwo yahabwaga Pasiporo Nyafurika mu kwezi gushize kwa Nyakanga.
Perezida Kagame ubwo yahabwaga Pasiporo Nyafurika mu kwezi gushize kwa Nyakanga.

Kuri uyu wa mbere tariki 8 Kanama 2016, Perezida Déby ararahira kuyobora iki gihugu kuri manda ya gatanu, mu muhango utegerejwemo abaperezida benshi bo muri Afurika.

Iyi Pasiporo Nyafurika ikoreshejwe bwa mbere, yatanzwe mu kwezi gushize kwa Nyakanga ihereye ku baperezida babiri barimo Kagame na mugenzi we Idriss Déby, ubwo bari bitabiriye inama ya Afurika yunze Ubumwe.

Passiporo Perezida Kagame yakoresheje.
Passiporo Perezida Kagame yakoresheje.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ese.natwe bazaziduha ryari?

mugiraneza yanditse ku itariki ya: 8-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka