Pasiporo Nyafurika yatangiye gukoreshwa
Perezida Paul Kagame ni we wa mbere wakoresheje pasiporo Nyafurika, ubwo yinjiraga muri Tchad, aho yitabiriye irahira rya Perezida Idriss Déby.
Kuri uyu wa mbere tariki 8 Kanama 2016, Perezida Déby ararahira kuyobora iki gihugu kuri manda ya gatanu, mu muhango utegerejwemo abaperezida benshi bo muri Afurika.
Iyi Pasiporo Nyafurika ikoreshejwe bwa mbere, yatanzwe mu kwezi gushize kwa Nyakanga ihereye ku baperezida babiri barimo Kagame na mugenzi we Idriss Déby, ubwo bari bitabiriye inama ya Afurika yunze Ubumwe.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ese.natwe bazaziduha ryari?