Nyuma yo guhwiturwa biyemeje kurandura ruswa
Abajyanama b’akarere ka Gicumbi biyemeje kurandura ruswa ivugwa muri ako karere nyuma yo kugaragarizwa ko iri ku rwego rwo hejuru.
Babitangarije mu mwiherero wabo wabaye hagati ya tariki 17-18 Nzeli 2016.
Muri uwo mwiherero, Ikigo cy’u Rwanda cy’Imiyoborere (RGB), cyagaragaje ko mu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2015, bugaragaza ko abanyagicumbi bari hagati ya 30-40% babajijwe, bemeza ko bahura n’ikibazo cya ruswa. RGB ivuga ko iyi mibare iri hejuru cyane.
Perezida wa njyanama y’akarere ka Gicumbi Bizimana Jean Baptiste , yijeje RGB ko bagiye gukora ibishoboka byose iyo ruswa bakayirandura burundu.
Agira ati “Rwose turabyemera ko iki kibazo gihari kandi ko habayeho uburangare. Ariko ubu abajyanama bagiye guhaguruka bajye mu mirenge bagiye batorerwamo, yewe n’ubu twarabitangiye rwose.
Hanyuma duhangane n’ikibazo cya ruswa n’akarengane muri Gicumbi kuko ntidushaka gusubira inyuma ku mwanya wa kabiri twabaye mu kwesa imihigo, ahubwo tugomba kujya ku mwanya wa mbere”.
Umuyobozi wa RGB Prof. Anastase Shyaka, ubwo yerekanaga ubwo bushakashatsi, yabwiye njyanama y’akarere ka Gicumbi ko ikwiye guhaguruka igahangana na ruswa. Igomba gufasha nyobozi n’izindi nzego mu guca ruswa kuko aho idindiza iterambere ry’abaturage.
Agira ati “Guhangana n’iki kibazo biroroshye, icyambere n’ubushake, ukamenya icyo abaturage bagushyiriyeho, guhangana n’abashaka kwigwizaho ibyarubanda. Niyo mpamvu dusaba njyanama y’aka karere guhaguruka ikegera abaturage ikumva ibibazo bafite. Bagafatanya n’izindi nzego mu guhangana nabyo”.
Mu bushakashatsi bwakozwe na RGB bugaragaza ko kandi akarere ka Gicumbi kacyugarijwe n’ikibazo cy’umwanda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|