Nyuma y’amazi meza barifuza amashanyarazi

Abatuye i Cyendajuru mu Murenge wa Simbi muri Huye bishimira ko begerejwe amazi meza, ariko noneho ngo uwabaha n’amashanyarazi.

Bishimira ko bejerejwe amazi meza.
Bishimira ko bejerejwe amazi meza.

Ntiharashira ukwezi abatuye mu Kagari ka Cyendajuru ho mu Murenge wa Simbi bagejejweho amazi meza aturuka mu bisi bya Huye. Kuri bo ibyishimo ni byose kuko igiceri cy’icumi kibabashisha kuvoma ijerekani y’amazi, kandi n’ufite 500 ngo yayatangira rimwe akazavoma amazi angana na metero kibe (m3).

Eugénie Mushimiyimana agira ati “Sinkitegereza ko abana bava ku ishuri ngo mbatume amazi. Ndinyabya mu munota umwe nkaba ndayizaniye. Kubera ko amazi ari hafi, ndatekereza ko mu mpeshyi nzajya ndya imboga nihingiye mu karima k’igikoni. Ubu natangiye no kuzuhira.”

Donatille Ahishakiye, we ati “N’amazu atari akurungiye ubu turimo turayakurungira, kubera kubona amazi hafi. Byatuvunaga tuvomesha amazi ugasanga biraduhenze, ariko ubu turayakura bugufi. Amazu yacu ameze neza ntakiri ibyondo.”

Ubu ngo babasha no gufura imyenda, ku buryo abana babo batacyambara imyenda isa nabi. Ahishakiye ati “Twafuraga nka rimwe mu cyumweru, ariko ubu turavoma tukamesa igihe cyose imyenda yanduye.”

Naho Anatolie Ntamuvurira, we ati “Amazi ataratwegerezwa nigeze kujya kuvoma nje nsanga baranyibye. Twajyaga kuvoma amazi meza yo kunywa nko muri kilometero bigatuma dutinda kugaruka. Ariko ubu ndinyabya, mu kanya gatoya nkaba ndagarutse.”

Ikigega kijyamo amazi aturuka mu Bisi bya Huye gitahwa na Minisitiri w'Umutekano, Musa Fazil Harerimana.
Ikigega kijyamo amazi aturuka mu Bisi bya Huye gitahwa na Minisitiri w’Umutekano, Musa Fazil Harerimana.

Kubaka na byo ngo ntibikigoye. Viateur Niyongere w’umufundi ati “amariba yari ari mu kabande. Kujya kuvoma amazi mu kabande umuntu akaza kubaka ku mudugudu byari bigoranye.”

Aho amazi abagereyeho, Abanyacyendajuru ngo bumva iterambere ritangiye kubageraho, ariko ngo bizuzura nibabazanira n’amashanyarazi.

Uwitwa Niyongere ati “Twarishimye ‘bien’! Twaranezerewe. Gusa bizaba byiza kurushaho nitubona amashanyarazi natwe tugacana. Urumva tuzaba tugeze ku yindi ntera.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Huye, Vedaste Nshimiyimana, amara Abanyacyendajuru impungenge, avuga ko umwaka utaha wa 2017 uzarangira baragejejweho amashanyarazi.

Aya mazi, Abanyacyendajuru bayagejejweho ku nkunga ya World Vision. Ibigega byubatswe ngo bifite ubushobozi bwo guha amazi ingo 2600.

Ubusanzwe ngo bakoreshaga amazi y’igishanga, bakenera amazi meza yo kunywa bagakora urugendo rwa km 1 bajya kuyashaka mu gihe intego z’ikinyagihumbi MDGs zateganyaga ko umuntu atagombye gukora urugendo rurengeje metero 500 kugira ngo agree ku mazi meza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko kweri nabantu bisimbi baturushe kugira amazi? Birababaje akarere ka Bugesera nkabaturage ba karumuna ,kanzenze ntibazi amazi meza icyo aricyo reba ukuntu hariya hantu hameze ariko nta muyobozi turabona abishyira muri priority ngo abaturage babone amazi yo kunywa.Nyoberwa imihigo bahiga niba umuturage adafite ibyibanze mu buzima? nkamazi ikindi wahiga gukorera akarere ni iki? ko hakabanje amazi meza mbere yibindi byose.
Uwatwihera mayor nkwa Huye ahari yadukura mukaga.

gakire yanditse ku itariki ya: 28-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka