Nyarubaka: Kwigobotora ubujiji, urufunguzo rw’iterambere ryabo

Umushinga w’Abanyakoreya, GCS (Global Cilil Sharing) wita ku iterambere ry’abaturage, watangiye gufasha abaturage b’Akarere ka Kamonyi kurwanya ubujiji, by’umwihariko abatari bazi gusoma no kwandika.

Abaturage 346 basoje inyigisho zo gusoma, kwandika no kubara.
Abaturage 346 basoje inyigisho zo gusoma, kwandika no kubara.

Umushinga GCS ukomoka muri Koreya y’Epfo, watangiye gufasha abaturage b’Umurenge wa Nyarubaka mu mwaka wa 2009, imiryango 800 ikaba yaragiye ihabwa inguzanyo nto yo kubafasha kwivana mu bukene.

Twagirayezu Aimable, Umuhuzabikorwa w’uyu mushinga, avuga ko mu myaka 5 bari bamaze bakorera muri uwo murenge, batabashije kugera ku ntego yabo neza kubera ubujiji bwa bamwe mu baturage bwababereye inzitizi.

Agira ati «Twagerageje kubafasha ariko kutamenya gusoma no kwandika byatumye tutabageza aho twifuza. Ni bwo kuva muri Nyakanga 2015, twahisemo gushyiraho gahunda yo kwigisha gusoma no kwandika ku batabizi.»

Umunyakoreya Sun Mi Kim (wa kabiri uhereye ibumoso) avuga ko bazakomeza kwigisha abaturage.
Umunyakoreya Sun Mi Kim (wa kabiri uhereye ibumoso) avuga ko bazakomeza kwigisha abaturage.

Abigiye gusoma, kwandika no kubara mu masomero ya GCS bavuga ko ubwo bumenyi kuri bo ari nk’urufunguzo rubageza ku iterambere batashoboraga kwigezaho.

Niyitegeka Frodourd w’imyaka 64 y’amavuko, ubwo yahabwaga impamyabushobozi yabyo tariki 29 Nyakanga 2016, yavuze ko ayo masomo yamuvanye mu icuraburindi ryamudindizaga.

Yagize ati «Najyanaga imyaka yanjye ku isoko bakanyiba kubera ubujiji, ubu nta mubare ntazi. Nta wanyiba. Uyu mushinga umpaye impamba izansajisha.»

Uyu musaza na bagenzi be bize gusoma bakuze, ngo batangiye gukora ubukangurambaga kuri bagenzi babo kugira ngo na bo bakangukire kwiga.

Abagore ngo ni bo bitabira aya masomero ku bwinshi.
Abagore ngo ni bo bitabira aya masomero ku bwinshi.

Muri uyu murenge ariko, ngo ubwitabire bw’abagabo buracyari hasi ugereranyije n’abagore. Abasoje muri iki cyiciro ni 26 gusa mu gihe abagore ari 320.

Twagirayezu yemeza ko imyumvire ikiri hasi ari yo ituma bamwe badashaka kwiga, ndetse n’ababitangiye ntibabirangize kuko muri icyo cyiciro, ngo batangiranye n’abantu 1031 ariko hagasoza 346 gusa.

Sun Mi Kim, Umunyakoreya y’Epfo uyoboye uwo mushinga, yizeza ko bazakomeza kwigisha aba baturage ariko agasaba ubufatanye bwa hafi n’inzego z’ubuyobozi zegereye abaturage.

GCS ivuga ko ifite intego yo kwigisha gusoma, kwandika no kubara abaturage basaga 1500 bo muri uyu murenge wa Nyarubaka ivuga ko batari babizi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka