Nyabihu: Bamaze kugaruza miliyoni 618 mu yanyerejwe muri VUP

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu buratangaza ku bugeze ku kigero cya 90% bagaruza amafaranga ya VUP yari yaranyerejwe n’abayobozi.

Mayor Uwanzwenuwe Theoneste.
Mayor Uwanzwenuwe Theoneste.

Muri Mata 2016, mu nama ya Njyanama y’Akarere ka Nyabihu, bagarutse ku kibazo cy’abafashe inguzanyo ya VUP batishyuriye igihe, bagaragaza ko ari ikibazo giteye inkeke.

Muri uko kwezi, muri Miliyoni 691 zari zaratanzwe nk’inguzanyo, ayari amaze kwishyurwa yabarirwaga muri 22%.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu, Ngabo James, avuga ko icyabafashije kugera kuri iki kigero ari ibiganiro bagiye bagirana n’abayatwaye.

Yongeyeho ko mbere y’uko abaturage bahabwa aya mafaranga batanze ingwate ari na yo mpamvu hatagombye kubamo ikibazo kuko iyo ngwate yavamo ayo mafaranga.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Uwanzwenuwe Theoneste, we agira ati “Iki ni igikorwa n’ubungubu dushyizemo imbaraga kugira ngo amafaranga agaruzwe. Ubu hariho komisiyo ishinzwe kubikurikirana ifatanije n’inzego zo ku murenge.”

Avuga ko kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka bamaze kugaruza miliyoni zirenga 618 muri miliyoni 691 zari ziteganijwe kugaruzwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka