Ntibumva impamvu bateshejwe ibikorwa remezo bagatuzwa aho bitari

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kansi muri Gisagara barasaba kwegerezwa amazi mu mudugudu batujwemo.

Abatuye muri uyu mudugudu barasaba kwegerezwa amazi meza kuko bakiyasanga mu manegeka bimuwemo.
Abatuye muri uyu mudugudu barasaba kwegerezwa amazi meza kuko bakiyasanga mu manegeka bimuwemo.

Akarere ka Gisagara kavuga ko kashyize imbaraga mu gutuza abantu neza kuko ngo abarenga 80% ubu batujwe ku midugudu.

Gusa, bamwe mu baturage bagiye bavanwa mu bikombe no muri “ntuye nabi” bavuga ko hari aho batujwe ku midugudu bakaba nta bikorwa remezo, birimo n’amazi meza, Bihari.

Abo ahanini ni abo mu tugari twa Bwiza n’Akaboti bavuga ko bavanywe muri “ntuye nabi’ bajyanwa ku midugudu bizeye kwegerezwa ibikorwa remezo.

Ngendahayo Elias, umwe muri bo, ati “Aho twavanywe hari haragejejwe amazi ariko baza kuvuga ko ari muri ‘ntuye nabi’ turimurwa turayasiga none aho dutuye ntayo.”

Uretse n’aba bari bafite amazi meza, hari nabavanywe mu bikombe bavuga ko nubwo bari batuye nabi, byaboroheraga gushyikira amazi mu mibande.

Uwamwezi Francine ati “Aho mu gikombe se ko twabaga twegereye kano, none ubu turongera tugasubira iyo twavuye tujya kuvoma kandi habamo ingendo n’imvune. Nibatwegereze nyine ibikorwa remezo twaje dusanga.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buvuga ko koko hari ahantu hahoze ibikorwa remezo byarahashyizwe mbere ariko nyuma bagasanga ari muri “ntuye nabi” bikaba ngombwa ko abantu bimurwa bakajya ku midugudu babisize.

Jerome Rutaburingoga, Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, ariko avuga ko ahari ibyo bibazo bahazi kandi atari henshi, bakaba barimo babibegereza nk’uko ari yo yari gahunda kuva mbere.

Ati “Ahari ibi bibazo hose turahazi ariko turi kugerageza kubyihutisha, twagiye tuhashyira mu ngengo y’imari y’uyu mwaka bizakemuka vuba.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara bwemeza ko ibikorwa remezo muri aka karere bikiri bike kuko hari aho bishyirwa ari ugutangirira ku busa, ariko bukemeza ko biri mu byo bwashyize imbere, cyane cyane mu mihigo y’uyu mwaka wa 2016-2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka