Ntibakijya guhingira amateke mu Burundi

Abaturage bo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Nyaruguru baratangaza ko batakijya guca inshuro y’amateke mu Burundi nk’uko byahoze.

Ngo basigaye bahinga bakeza mu gihe bajyaga basuhukira mu Burundi guca inshuro.
Ngo basigaye bahinga bakeza mu gihe bajyaga basuhukira mu Burundi guca inshuro.

Ubwo bizihizaga isabukuru ya 22 yo kwibohora, kuri uyu 4 Nyakanga 2016, abo baturage bavuze ko mbere bari baribasiwe n’inzara yatumaga bambuka bakajya mu Burundi guca inshuro kugira ngo babashe kubaho.

Bavuga ko byaterwaga n’ubuyobozi butabakanguriraga gukora ndetse ngo bunabashyigikire muri gahunda zinyuranye nk’uko ubuyobozi buriho bubibakorera.

Sebasoni Celestin, utuye mu Kagari ka Fugi mu Murenge wa Ngoma, avuga ko abaturage batuye muri aka gace bibohoye byinshi birimo no gutanga bitekerezo bisanzuye kuko ngo mbere batahabwaga ayo mahirwe.

Avuga kandi ko abatuye muri aka gace, mbere bitwaga “abatebo” bo ku Gikongoro, bigatuma biyumva nk’aho atari Abanyarwanda kimwe n’abandi.

Uyu musaza avuga ko byatumaga badakora ngo biteze imbere, inzara ikabugariza mu miryango, bigatuma basuhukira mu Burundi guca inshuro.

Ati ”Rwose twajyagayo guhingira amateke ,umugabo akagenda akamarayo nk’icyumweru ahinga bakamuha umufuka w’amateke akazanira abana bakarya ubundi agasubiryo”.

Sebasoni avuga ko ibi byabateraga guhora bakennye kuko ngo nta mwanya babonaga wo kwikorera.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, Francois Habitegeko, asaba abaturage gufatanya n'abayobozi bagakora kurushaho.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Francois Habitegeko, asaba abaturage gufatanya n’abayobozi bagakora kurushaho.

Aba baturage ariko bavuga ko kuva aho ingabo zari iza FPR Inkotanyi zibohoreye igihugu, batojwe kwikorera, ubutaka bwabo babubyaza umusaruro ku buryo batakijya guhingira amateke.

Agira ati ”Ubu nta muturage ukijya guhingira amateke, turahinga iwacu tukeza. Leta na yo iradufasha tukabona inyongeramusaruro, mbese nta kibazo ubu twibohoye guhingira amateke”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois, yasabye abaturage ko iterambere bamaze kugeraho bagomba gukomeza kurisigasira, kandi anabasaba gufatanya n’ubuyobozi bakarushaho gukora cyane kugira ngo bagere kuri byinshi kuko bishoboka.

Ati ”Nimureke noneho tuzinge amashati dukore, dukore,…dutere imbere kandi birashoboka kuko ubu umuturage arisanzuye.”

Mu birori byo kwizihiza umunsi wo kwibohora kandi abaturage banamuritse bimwe mu bikorwa by’indashyikirwa bagiye bageraho, byiganjemo iby’ubuhinzi ndetse n’ubukorikori.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka