“Nta mwanya w’impfabusa mufite” Perezida Kagame abwira Intagamburuzwa

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yabwiye intore z’Intagamburuzwa zigizwe n’abanyeshuri bahagarariye abandi muri za Kaminuza, ko batagomba kuba impfabusa.

Perezida Kagame ageza ijambo ku ntore z'Intagamburuzwa
Perezida Kagame ageza ijambo ku ntore z’Intagamburuzwa

Yabivugiye mu muhango wo gusoza itorero izi ntore zari zimazemo icyumweru, ziga ibijyanye no gukunda igihugu, kwizigamira, kwihangira imirimo, ikoranabuhanga, ubuhinzi bugamije ubucuruzi, no kubungabunga umutekano.

Yavuze ko uru rubyiruko ari rwinshi, rufite ibitekerezo n’imbaraga nyinshi, ariko hakaba hari aho rudashobora kuzikoresha zikabapfana ubusa.

Yagize ati ” Muzi ibijyanye n’imbuga nkoranyambaga ko umuntu umwe cyangwa babibiri, bashobora kwandikaho ibitekerezo bikemerwa nk’ibyanyu mwese, kubera ko muba musizinziriye.

Za mbaraga zanyu ziba zibaye impfabusa, kandi nta mwanya w’impfabusa dufite hano mu gihugu.”

Intore z'Intagamburuzwa zari 2090
Intore z’Intagamburuzwa zari 2090

Perezida Kagame, yasabye aba banyeshuri kujya kuba umusemburo mu bandi, kandi bagatekereza mu buryo bwagutse, kugira ngo bajye guhatana ku rwego mpuzamahanga ariko bahereye iwabo mu gihugu.

Yabahaye urugero abereka icyumba bari bicayemo cya ‘Convention Center’, abereka ko abanyarwanda bicaye bagatekereza, bagera kuri byinshi.

Ati ”Aha mwicaye ntabwo hava mu gutekereza utuntu duto, u Rwanda rwitwa ko ari ruto ariko abarwo batekereza kurenza umupaka warwo”.

Jeannette Kagame, madame wa perezida wa Repubulika, yaje gushyigikira izi ntore
Jeannette Kagame, madame wa perezida wa Repubulika, yaje gushyigikira izi ntore

Umukuru w’igihugu yaburiye abatekereza gusenya ibyamaze kugerwaho, ko atazaborohera, mu gihe baba barenze umurongo ntarengwa.

Abanyeshuri bagera ku bihumbi 2090 bahagarariye abandi mu mashuri makuru na Kaminuza zitandukanye mu Rwanda, bagejeje kuri Perezida, ibibazo bitandukanye bahura nabyo.

Muri byo harimo kutoroherezwa kwimenyereza imirimo mu bigo no kubura igishoro igihe bahanga imirimo. Aha yagiye abahuza n’inzego zishinzwe kubikemura.

Intagamburuzwa zabonye umwanya wo kugeza kuri Perezida Kagame ibyifuzo n'ibibazo byazo
Intagamburuzwa zabonye umwanya wo kugeza kuri Perezida Kagame ibyifuzo n’ibibazo byazo

VIDEO: "Nta mwanya w’impfabusa mufite" Perezida Kagame abwira Intagamburuzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka