Nkombo: Abaturage barasaba amazi meza

Abaturage batandukanye bo mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi, baravuga ko batabona amazi meza ahagije bitewe n’uko amavomo rusange ari make.

Uyu musaza wo ku Nkombo avuye kumesera imyenda mu Kiyaga cya Kivu kandi ayo mazi banayakoresha imirimo isanzwe.
Uyu musaza wo ku Nkombo avuye kumesera imyenda mu Kiyaga cya Kivu kandi ayo mazi banayakoresha imirimo isanzwe.

Uretse kuba amavomo rusange ari make, ngo n’ahari yaragabanutse kuko amwe yangiritse, bigatuma bamwe bakoresha amazi y’ikiyaga cya Kivu ashobora kubatera indwara zikomoka ku mwanda.

Bavuga ko bakora urugendo rurerure ndetse bakahahurira ari benshi, ari na yo mpamvu bamwe muri bo bahitamo kuvoma amazi y’ikiyaga cya Kivu abegereye, kabone nubwo akunze kubagiraho ingaruka nyinshi zirimo uburwayi bw’inzoka no guhindura ibara kw’amenyo, nk’uko babitangaje.

Mutabaruka Emmanuel ati “Usanga tubona amazi bigoranye. Turifuza ko ziriya pompe (z’amavomo) zakongerwa ku buryo tubona amazi ahagije. Hari andi ma-pompe ari kure dukoresha iminota 30 kugira ngo tuhagere, ari ko na ho usanga abantu baharwanira kubera ko baba ari benshi.”

Nizeyimana Fontaine ushinzwe ubutaka, imiturire n’ibikorwa remezo mu Murenge wa Nkombo, avuga ko iki kibazo kigiye kubonerwa igisubizo binyuze mu mishinga y’ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi n’isukura (WASAC).

Abatuye Nkombo barasaba kongererwa amavomero kugira ngo bareke gukoresha amazi y'ikiyaga cya Kivu.
Abatuye Nkombo barasaba kongererwa amavomero kugira ngo bareke gukoresha amazi y’ikiyaga cya Kivu.

Uyu mushinga numara kuzuza uruganda rw’amazi bari gukora ku kirwa cya Nkombo, azakwirakwizwa mu tugari tune muri dutanu tugize uyu murenge, bikazatuma abaturage barenga 60% bazahita bagerwaho n’amazi meza.

Yagize ati “Birumvikana ko amazi ari make kandi n’amapompe bavomeraho agenda apfa, igisubizo kirimo gushakwa ni uko harimo kubakwa uruganda rutunganya amazi, abaturage bakajya bayabona mu buryo buboroheye.”

Umurenge wa Nkombo ugizwe n’utugari dutanu, ukaba utuwe n’abaturage 17994.

Ubuyobozi buvuga ko utugari tune tuzagerwaho n’amazi meza bitarenze Ugushyingo 2016, bikazagabanya indwara zakunze kwibasira abatuye uyu murenge kubera gukoresha amazi mabi y’ikiyaga cya Kivu.

Akagari ka Ishywa, ko katari muri iyi gahunda ya mbere, ngo na ko kazaba gafite amazi meza bitarenze umwaka utaha wa 2017, nk’uko ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bubitangaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka