Ngoma: Arasaba ubufasha nyuma yo gutwikirwa hegitari eshanu za kawa

Ndengabaganizi Euphrem, umuhinzi wa kawa mu Karere ka Ngoma, arasaba ubufasha nyuma y’inkongi y’umuriro yibasiye hegitari eshanu za kawa ye.

Hegitsro eshanu za kawa ya ndengabaganizi zahiye.
Hegitsro eshanu za kawa ya ndengabaganizi zahiye.

Igihombo yagize arakibarira muri miliyoni 37,500 kuko ibiti ibihumbi 12 na 500 bya kawa byangiritse buri giti yari amaze kugitakazaho ibihumbi bitatu,mu gutera kuzikorera gusasira n’ifumbire.

Uwateje iyo nkongi kugeza ubu ntaramenyekana,kuko abaturage mu Murenge wa Murama ahitwa i Sakara (aho uwo murima uri) bavuga ko ku wa 27 Kanama 2016 babonye umuriro uzamuka mu musozi, ariko bagerageza kuwuzimya urabananira kugeza ugeze mu ikawa z’uyu muturage.

Uyu muhinzi, wari umaze iminsi yegukana ibihembo by’umuhinzi ntangarugero wa kawa mu Karere ka Ngoma, avuga ko ari igihombo gikomeye aguyemo kuko nta bwishingizi yari afite ndetse akaba nta bushobozi yahita abona bwo kongera guhita azihinga.

Yagize ati “Ni igihombo gikomeye ngize ubwanjye kuko nta bwishingizi bw’izi kawa nari mfite. Ni igihombo kuri njye no ku gihugu kuko ikawa yinjiza amadovize, ntabwo zagakwiye kononwa bene aka kageni.”

Uyu muhinzi ahamya ko yashatse kugura ubwishingizi bwa kawa ye ariko bakamunaniza akabireka.

Yagize ati “Nagerageje kenshi njya mu masosiyeti atandukanye ariko bakananiza. Bamwe bakambwira ngo njye mu shyirahamwe. Hari n’aho bambwiye ko ngo natanga ibihumbi 500 hanyuma yagira ikibazo bakanyishyura ibihumbi 800 cyangwa miliyoni, ugasanga na none aragusubiza ayo wamuhaye.”

Uretse uyu muhinzi uvuga ko yahombye bikomeye, bamwe mu bakozi bakoraga mu mirima ye na bo bararirira mu myotsi kuko bagiye kubura akazi kandi bakoragamo ku buryo buhoraho.

Gatarayiha Celestin, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Kawa muri NAEB, avuga ko abahinzi ba kawa ari abafatanyabikorwa bakomeye ba NAEB, bityo ko hazarebwa uburyo uyu muhinzi yafashwa.

Gatarayiha agira inama abahinzi ba kawa kujya bakora imihanda izengurutse imirima yabo,ngo bifashe mu gukumira imiriro.

Ubuyobozi buvuga ko umurima wa kawa wa Ndengabaganizi wahiye ungana na hegitari ebyiri n’igice mu gihe Ndengabaganizi avuga ko ari hegitari eshanu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Naba nawe zahiye uzifite! njye ko ntanizo ngira basi ngo nsigarane icyo gisambu cyahiye se.....!

jean yanditse ku itariki ya: 30-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka