Ngoma: Abafundi barishyuza akarere miliyoni 4FRw

Bamwe mu bubatse isoko rya Kibungo rimaze umwaka ritashywe, barakishyuza Akarere ka Ngoma amafaranga bambuwe na rwiyemezamirimo wabakoreshaga.

Nshumbusho avuga ko yambuwe na rwiyemezamirimo n'akarere bikamutera ubukene bukabije ndetse n'umugore we bagatandukana
Nshumbusho avuga ko yambuwe na rwiyemezamirimo n’akarere bikamutera ubukene bukabije ndetse n’umugore we bagatandukana

Abo bafundi 250 barishyuza miliyoni 4FRw, bakoreye guhera mu mwaka wa 2012 kugeza muri 2013, ubwo rwiyemezamirimo wabakoreshaga yamburwaga ububasha bwo gukomeza kubaka iryo soko.

Nshumbusho Issa, wayoboraga abo bafundi, arishyuza ibihumbi 800FRw. Avuga ko kwamburwa ayo mafaranga byamuteje ubukene bukabije. Byanatumye atandukana n’umugore we.

Agira ati “Nari mfite umugore wacuruzaga. Kuko nari kapita, hari ubwo batindaga guhemba. Umukozi wagiraga ikibazo gikomeye nkamuguriza, kugera ubwo nihaga no mubyo madamu yacuruzaga. Umugore byarangiye ahombye kubera kwamburwa. Ntiyabyihanganiye yahisemo kwigendera.”

Aba bafundi bavuga ko ubwo iri soko ryatahwaga kumugaragaro, mu mwaka wa 2015, umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise, yabijeje ko bagiye kwishyurwa ariko ngo kugera n’ubu amaso yaheze mu kirere.

Amwe mu mazu agize isoko rya Kibungo
Amwe mu mazu agize isoko rya Kibungo

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Ngoma ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rwiririza Jean Marie Vianney, atangaza ko atari azi icyo kibazo cy’abo bafundi. Avuga ko acyumvise bwa mbere kuko aje vuba.Yijeje abo bafundi kugikurikirana.

Agira ati “Mbasabye kuzaza vuba tukakiganiraho tukagiha umurongo kuko nubwo rwiyemezamirimo yagenda aba yasize ingwate niyo bagakwiye kwishyurwamo.”

Hari amakuru avuga ko uyu rwiyemezamirimo yaba yarakoze amanyanga ku ngwate yatanze kuburyo ngo ntamafaranga basanzeho. Rwiririza ahakana aya makuru avuga ko ntacyo ayazihiho kuko ari mushya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka