Ngo bacitse ingoyi y’amazi mabi n’umwijima

Nyuma y’imyaka 22 u Rwanda rwibohoye imiyoborere mibi, abatuye Akarere ka Gisagara baravuga ko bagenda bibohora ubukene n’imibereho yo kutagira ibikorwa remezo.

Abaturage b'i Musha babonye amazi meza bituma barwanya umwanda.
Abaturage b’i Musha babonye amazi meza bituma barwanya umwanda.

Aba baturage bavuga ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nta hantu na hamwe mu Karere ka Gisagara hageraga amazi meza cyangwa amshanyarazi uretse mu bigo by’abihayimana, kandi na bwo bakoreshaga imashini zabo zavanaga amazi mu gishanga, naho ku mashanyarazi ngo abenshi bakoreshaga aturuka ku zuba.

Ikindi ngo byari bigoye kubona umuhanda ukoze neza kandi amashuri, amavuriro n’amasoko, na byo ngo byari mbarwa, ariko ubu muri aka karere ngo hatangiye kugaragara impinduka, batangira kubona ibikorwa remezo bituma n’imibereho yabo itera imbere.

Imibereho myiza bagezeho bayibonera no mu iterambere ry'ubuhinzi bwa kijyambere.
Imibereho myiza bagezeho bayibonera no mu iterambere ry’ubuhinzi bwa kijyambere.

Muri iki gihe u Rwanda rwizihiza isabukuru yo kwibohora ku nshuro ya 22, Akarere ka Gisagara kagenda kageza ibikorwa remezo ku baturage, nubwo bikiri bike ariko abaturage bavuga ko hatewe intambwe ikomeye kuko hari byinshi bagenda babona batari barigeze.

Manirakiza Vestine wo mu murenge wa Ndora, avuga ko imyaka irenga 35 amaze muri aka karere, ngo mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, atari yarigeze abona amashanyarazi cyangwa umuhanda ukoze neza nk’iyo bafite ubu, ubuhinzi bwa kijyambere bubaha umusaruro utubutse n’ibindi bagenda bageraho.

Munganyinka Saverina utuye mu Murenge wa Musha, ahashyikirijwe amazi meza muri uyu mwaka, we agira ati “Ubu natwe tumaze kubohoka ku mwanda, twashyikirijwe amazi, byabaye nk’inzozi kuko twabyirutse tuvoma imibande, imvune ari zose.”

Abaturage bavuga ko ukwibihora banakubonera mu burezi kuri bose bagejejweho.
Abaturage bavuga ko ukwibihora banakubonera mu burezi kuri bose bagejejweho.

Muri Musha ho, ivuriro ryari risanzwe rifite inyubako nto ryaraguwe, bakemeza ko ubu imbogamizi zo kubura aho bicara baje kwivuza n’abarembaga bakabura aho baryamishwa, zavuyeho.

Nyirajyambere Françoise ati “Kwibohora kurenze uku se ni ukuhe, mbere warakoraga urugendo rw’amasaha n’amasaha ugana ivuriro na ryo ritameze neza?”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jerome Rutaburingoga, avuga ko ibikorwa remezo mu karere bikiri bike, ariko akavuga ko aka karere ari uko kiyubakaga kava kure kuko ibyinshi bitari byarahigeze.

Rutaburingoga asaba abaturage gusigasira ibyo bagezeho akanabibutsa ko urugamba rwo kwibohora rugikomeje abantu baharanira kwibohora ubukene.

Jerome Rutaburingoga, Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara.
Jerome Rutaburingoga, Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara.

Agira ati “Twavaga kure ariko turakomeza kongera imbaraga, abaturage na bo bamenye ko batakirwana urw’amasasu ariko urwo kwibohora ubukene rukomeje.”

Ubuyobozi bw’aka karere burasaba abayobozi mu nzego zose gukangurira abaturage kwitabira ibikorwa bibateza imbere, kuko abenshi muri aka karere ngo bagifite imyumvire ikiri hasi ari na yo ibabuza kwibohora ubukene.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka