Ngo babangamiwe no gushyingura ababo kure

Abaturage batuye mu Murenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru baravuga ko babangamiwe no kujya gushyingura ababo kure.

Nsanzabaganwa, wa kabiri ku urongo, avuga ko kujya gushyingura bibasaba gutegesha ibihumbi 30.
Nsanzabaganwa, wa kabiri ku urongo, avuga ko kujya gushyingura bibasaba gutegesha ibihumbi 30.

Aba baturage bavuga ko umurenge wose wa Kibeho ujya gushyingura mu Kagari ka Mubuga kari muri uwo murenge, nyamara ngo hari abaturuka mu tugari turi kure cyane.

Uwitwa Silas Nsanzabaganwa, utuye mu Kagari ka Kibeho, avuga ko mbere abaturage bashyinguraga ababo mu irimbi ryahoze hafi ya Paruwasi ya Kibeho, ariko nyuma ubuyobozi buza kubabuza kuhashyingura.

Bavuga ko bakemererwa kuhashyingura byaboroherezaga urugendo ku batuye mu tugari turi kure y’aho bashyingura ubungubu.

Akomeza avuga ko ubu kugira ngo babashe gushyingura uwitabye Imana bibasaba gutega imodoka imugeza aho bashyingura, abadafite ubushobozi bwo gutega bakamuheka mu ngobyi kugira ngo bahamugeze.

Ati ”Tujya gushyingura abantu tubahetse mu ngobyi, cyangwa se umuntu akikokora agatega imodoka y’ibihumbi 30 ikahamumugereza”.

Aba baturage bavuga ko buri kagari kabonye irimbi ryako nk’uko itegeko ribigena, ngo byaborohereza kujya bashyingura ababo batavunitse.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Wungirije ushinzwe Ubukungu, Bisizi Antoine, avuga ko impamvu aba baturage batakemererwa gushyingura aho bashyinguraga mbere, ari uko igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kibeho cyahateganyije ibindi bikorwa, irimbi rigateganywa mu Kagari ka Mubuga gusa.

Uyu muyobozi asaba abaturage kwihanganira uko iki gishushanyo giteye kuko ngo ari uburyo bwo kubazanira amajyambere.

Gusa, abizeza ko ubuyobozi buzongera bugasuzuma neza bukareba niba nta handi hashobora kuboneka irimbi kugira ngo borohereza abaturage.

Ati ”Buri gikorwa cyose gikorerwa muri uyu murenge gifite aho cyagenewe ku gishushanyo mbonera. Amarimbi rero yagenewe mu Kagari ka Mubuga.”

Uretse igice kimwe cy’Akagari ka Nyange gifite irimbi gishyinguramo, utundi tugari twose tw’Umurenge wa Kibeho dushyingura mu Kagari ka Mubuga, aho bakunda kwita ku wa Kazimya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nonese irimbi riri ahitwa imbasa riteje ikihekibazo konumva riri ahatemewe gushyingurwamo

ignace yanditse ku itariki ya: 25-07-2016  →  Musubize

akarere gashake uburyo korohereza abaturage urwo rugendo rurerure

alias yanditse ku itariki ya: 18-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka