Musanze: Ngo umwanda wabaye impamvu yo kuba aba nyuma

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Musabyimana Jean Claude, asanga umwanda ari wo watumye akarere ayoboye kabona amanota ya nyuma mu mwaka w’imihigo wa 2015-2016.

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze asobanura impamvu akarere ayoboye kabaye akanyuma mu mihigo
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze asobanura impamvu akarere ayoboye kabaye akanyuma mu mihigo

Yabitangarije mu nama yabaye tariki ya 14 Nzeli 2016, yahuje ubuyobozi bw’ako karere n’abaturage bagatuye.

Agira ati “Biteye isoni kubona abashyitsi bava mu mahanga bagera muri Musanze berekeza mu Kinigi baje gusura ingagi ariko bakagenda bahura n’abana barwaye amavunja”.

Uyu muyobozi w’Akarere ka Musanze yakomeje avuga ko hari imirenge imwe n’imwe y’akarere usanga abantu babyukira mu mirimo ariko bakibagirwa isuku ku mubiri no ku myambaro.

Ati “Ikibazo cy’isuku idahagije kiri mu byatumye Akarere ka Musanze kaza ku mwanya w’inyuma mu mihigo ariko bigomba guhagurukirwa buri muturage wese abigizemo uruhare”.

Indi mpamvu yatanzwe na Musabyimana, yatumye baza inyuma mu mu turere 30 tugize u Rwanda, ni imitangire mibi ya muri serivisi.

Gusa ariko uyu muyobozi yijeje abaturage ko bagiye gushakira umuti ibibazo byose byatumye akarere kaza ku mwanya wa nyuma mu mihigo y’uturere tw’Igihugu.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze batangajeko batatunguwe n’uwo mwanya akarere kabo kabonye mu mihigo.

Bamwe mu baturage bo muri Musanze ngo ntibatunguwe n'umwanya akarere kabo kajeho mu mihigo
Bamwe mu baturage bo muri Musanze ngo ntibatunguwe n’umwanya akarere kabo kajeho mu mihigo

Umwe muri bo yagize ati “Imitangire ya servisi duhabwa iyo tugeze ku biro by’imirenge imwe n’imwe ndetse no ku biro by’akarere ubwako usanga bakiri ba bayobozi basiragiza abaturage kandi nta mpamvu”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bayobozi b’Akarere ni byo kwigaya ariko ni byiza ko mwabonye aho mwaguye rero ni muhafatire ingamba . niba ari ikibazo cy’Isuku nke mushake ba Rwiyemeza-mirimo bayikore bafasha n’ubuyobozi gukangurira abaturage kwambara neza.

KOTANIRO Jean Claude yanditse ku itariki ya: 15-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka