Mugina: Basarurira mu masoko bagataka inzara

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi basabwe kugira umuco wo guhunika kuko gusarura bakagurisha ari byo bituma abaturage bataka inzara.

Umuyobozi wa FPR mu Karere ka Kamonyi, Tuyizere Thadee, na we yari yitabiriye Inteko Rusange ya FPR Inkotanyi mu Murenge wa Mugina.
Umuyobozi wa FPR mu Karere ka Kamonyi, Tuyizere Thadee, na we yari yitabiriye Inteko Rusange ya FPR Inkotanyi mu Murenge wa Mugina.

Mu Nteko rusange ya FPR Inkotanyi yateranye ku cyumweru tariki 21 Kanama 2016, mu Murenge wa Mugina w’Akarere ka Kamonyi, hagaragajwe ikibazo cy’inzara iterwa n’uko abaturage bagurisha umusaruro ku giciro gito, nyuma y’igihe gito bakajya guhaha ibiciro byazamutse.

Batanze urugero ku bishyimbo, bavuga ko byagize umusaruro mwiza. Ngo ku isarura mu kwezi kwa Gicurasi na Kamena 2016, ikiro cyaguraga 300FRW none nyuma y’amezi abiri kigeze kuri 600FRW.

Uwitwa Tuyizere Fides ati «Iyo habayeho inzara bihera inahangaha ; kuko umuturage wese wejeje imyaka yose ayijyana ku isoko. Kuba nta kigega cyo guhunika tugira, hari igihe abaturage basarura bakeneye amafranga kandi birumvikana nta handi bakura».

Cyakora, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi biyemeje gukora ubukangurambaga kugira ngo umusaruro w’ubuhinzi wiyongere haboneke uwo kugurisha no uwo guhunika.

Ibyo ngo bikazaturuka mu kubahirizwa guhingira igihe, gukoresha inyongeramusaruro no kwitabira gahunda yo kuhira imyaka.

Hasabwe ko abajyanama b’ubuhinzi begera abaturage bakabakangurira kwitabira gahunda ya « Twigire Muhinzi» yo gukoresha ifumbire ku buso bwose bahinze, bityo umusaruro ukaba mwinshi.

Komiseri w’Imiyoborere Myiza muri FPR mu Murenge wa Mugina, Nkurunziza Jean de Dieu, ahamya ko Umurenge wa Mugina ufite amahirwe yo kuba ufite ubutaka bwera, ukagira n’ibishanga bitatu bishobora guhingwamo ibihembwe bitatu mu mwaka mu gihe abahinzi bitabiriye gahunda yo kuhira.

Yagize ati «Dufite ibishanga bitatu bitunganyije, icya Ruvubu, icya Mbati, n’icya Mukunguri ariko usanga abaturage badafite umuco wo kuhira. Leta yashyizeho gahunda yo gufasha abaturage kugura imashini zivomerera, ubu rero turi kubakangurira kubyitabira kugira ngo n’iyo nzara bavuga igabanuke».

Umurenge wa Mugina ufite abaturage ibihumbi 38, muri bo abayoboke ba FPR Inkotanyi babarirwa mu bihumbi 27. Ubuyobozi bw’umuryango buhamya ko abanyamuryango bitabiriye gushyira mu bikorwa gahunda za Leta n’abandi babareberaho maze bikihutisha iterambere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka