“Model village” yitezweho gukemura ikibazo cy’imiturire

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwijeje abaturage bazatura mu mu mudugudu w’ikitegererezo, kuzatuzwa neza kandi heza kugira bashobore gushyigikira iki gikorwa.

Abaturage b'Akarere ka Ruavu basuye Umudugudu w'Icyitegererezo wa Rweru.
Abaturage b’Akarere ka Ruavu basuye Umudugudu w’Icyitegererezo wa Rweru.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Sinamenye Jeremie yabyijeje abaturage kuri uyu wa gatandatu tariki 3 Nzeri 2016, ubwo basuraga Umudugudu w’ikitegererezo wa Rweru mu Karere ka Bugesera.

Abaturage bo mu Karere ka Rubavu, imirenge ya Mudende, Nyundo na Cyanzarwe nibo bajyanywe gusura uyu mudugudu. Mu gikorwa cyari kigamije kubereka ibikorwa bazakorerwa, bitegure gutanga ubutaka imidugudu y’ikitegererezo mu karere kabo izubakwaho.

Sinamenye Jeremie avuga ko uru rugndo rwahaye abaturage ishusho y’ibyo bazubakirwa mu buryo bwihuse, kuko bahise babisobanukirwa.

Abaturage berekwa uburyo umudugudu wegerejwe ibikorwa by'amazi.
Abaturage berekwa uburyo umudugudu wegerejwe ibikorwa by’amazi.

Yagize ati “Twazanye abaturage bahagomba kubakwa muri Mudende, Nyundo na Cyanzarwe kugira barebe imidugudu igomba kubakwa, hanyuma batwereke ubutaka twakubakamo. Abaturage tukaba tubizeza kubatuza heza kandi neza.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko ubutaka buhari bwajyaho imiryango 250 nubwo bwateganyaga kubakira imiryango 108. Ariko Ngo hazubakwa amazu bitewe n’ubushobozi buzaboneka.

Abaturage basuye umudugudu w’abakuwe ku kirwa cya Mazane, bavuga ko bakiriye neza kubakirwa inyubako zigezweho kandi zifite ibikorwa by’iterambere.

Ngabo nziza Alex ari mubari banze gutanga ubutaka bw’ahazubakwa mu Murenge wa Mudende, nyuma yo gusura yashimye ibikorwa by’amajyambere abaturage bubakirwa.

Ati “Icyo twari twanze nuko bari bafashe ubutaka bwacu nk’ubutagira banyirabwo, naho ibikorwa nibyiza twabyakiriye neza.”

Ntahomvukiye Theogene utuye mu murenge wa Cyanzarwe, avuga ko bizafasha abana babo kugera ku iterambere.

Ati “Twasanze umudugudu ufite amashuri meza, amavuriro, agakiriro, amazi n’umuriro natwe twifuza ko bitugezwaho vuba agakiriro.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko gutuza abaturage mu midugudu y’ikitegererezo, bizagabanya gusesagura ubutaka busanzwe ari ubuto, kandi ngo bizatuma abaturage bigerezwa ibikorwa by’amajyambere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mayor wacu w’akarere ka Rubavu arakorana umurava cyane cyane yita kubibazo by’abaturage, Turamushimiye cyane urwo rukundo azarukomeze.murakoze

Mutumwinka Esther yanditse ku itariki ya: 5-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka