Mme Dlamini Zuma abuze umusimbura ku buyobozi

Abakuru b’ibihugu by’Afurika bateraniye i Kigali, babuze uwo bahitamo uzasimbura Dr Nkosazana Dlamini Zuma ku mwanya w’ubuyobozi bwa Komisiyo y’Afurika yunze Ubumwe.

Mu bakandida batatu habuzemo usimbura Dr Nkosazana Dlamini Zuma.
Mu bakandida batatu habuzemo usimbura Dr Nkosazana Dlamini Zuma.

Abakandida batatu ari bo umunya Botswana Dr Pelonomi Venson-Moitoi, umunya Uganda Specioza Wandira Kazibwe, ndetse na Agapito Mba Mokuy ukomoka muri Equatorial Guinea; bose babuze nibura 2/3 by’amajwi, bituma amatora asubikwa kugeza muri Mutarama 2017.

Iby’aya matora byahise bishimangirwa imbere y’itangazamakuru na Komiseri w’Afurika yunze Ubumwe ushinzwe Abakozi, Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, Dr Martial De-Paul Ikounga.

Mme Dr Nkosazana Dlamini Zuma wari urangije manda imwe y’imyaka ine, yari yaranze kongera gutanga kandidatire n’ubwo yari abyemerewe.

Uyu mugore wahoze ari madamu wa Perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma; yari avuyeho nyuma y’uko Afurika yiyemeje ibintu bikomeye, birimo kwishakamo ingengo y’imari, kuva mu rukiko rwa ICC ku bihugu birusanzwemo, no kuba abaturage b’Afurika bagiye kubona urwandiko rw’inzira rumwe rubafasha kugenderana muri buri gihugu.

Mu gihe abakuru b’ibihugu baba barimo gutora, iyo ntawe ubonye 2/3 by’amajwi, barakomeza kugerageza gutora bagenda bakuramo umwe umwe kugeza hasigaye umwe.

Usigaye na we iyo adashoboye kubona amajwi ahwanye na 2/3 ni bwo basubika amatora ngo hazashakishwe abakandida bashoboye.

Dr Kazibwe wa Uganda yabanje kuvamo n’amajwi 11, mu gihe Agapito Mba Mokuy yari yabonye 12 naho Umunyabotswana Pelomi Venson-Moitoi akabona 16.

Umukandida wabaye uwa mbere muri aya amatora, Pelomi Venson-Moitoi
ubwo yatorwaga ku nshuro ya nyuma ari wenyine, yabonye amajwi 23 muri
51; asigaye 28 akaba ari ay’abatoye ndifashe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Biragaragazako uwo mudamu ashoboye nubwo adakunda ubuyobozi gusa yafasha muri byinshi.

alias yanditse ku itariki ya: 18-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka