Miss Mutesi Jolly yashyigikiye ikigega kizarihira kaminuza abatishoboye
Nyaminga w’u Rwanda 2016, Miss Mutesi Jolly, yifatanyije na ’Association Mwanukundwa’ maze atangiza ku mugaragaro ikigega kizarihira kaminuza abana batishoboye.
Hari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 21 Umuryango “Association Mwanukundwa”, usanzwe ufasha abana batishoboye umaze ushinzwe, bikaba byabereye mu mu karere ka Huye kuri uyu wa Gatandatu, tariki 13 Kanama 2016.
Association Mwanukundwa ivuga ko mu myaka 21 imaze yafashije abana benshi batagiraga aho baba, ibakura mu mihanda ibasubiza mu mashuri, ariko ngo abenshi bakarangiza ayisumbuye bagahagarikira aho kuko ari ko ubushobozi bwayo bwanganaga.
Umubyeyi Rose Gakwandi washinze uyu muryango, avuga ko bamaze kubona icyo kibazo, batekereje gushyiraho ikigega cyagoboka mbere na mbere abo bana, ariko ku buryo ubushobozi bwiyongereye bagera no ku bandi.
Ati ”Kiriya kigega kizatugoboka, duhere ku bana ba Mwanukundwa ariko n’undi wese uzaza atugana tuzamufasha kuko ni ko twe dukora, nta mipaka dushyiraho. Tuzareba ubushobozi dufite n’abandi tubafashe.”
Miss Mutesi Jolly watangije iki kigega ku mugaragaro ashyiramo amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni imwe, yashimiye umubyeyi Gakwandi wagize umutima mwiza wo kwita ku bana batagira kirengera kandi na we nta bushobozi bw’ikirenga yari afite.
Miss Mutesi avuga ko umutima mwiza uyu mubyeyi yagaragaje, Abanyarwanda bakwiye kuwugenderaho maze bagashyigikira iki kigega kugira ngo abana b’u Rwanda bige. Akavuga ko bishoboka mu gihe abantu bafatanyije.
Yagize ati “Ibyo uyu mubyeyi yakoze mu bushobozi bwe, uko turi aha twabigenderaho kandi twese dushyize hamwe twagera kuri byinshi.”
Ndagije Emmanuel bakunze kwita Misigaro, ni umwe mu bana bafashijwe na Mwanukundwa yiga amashuri yisumbuye arayarangiza, ariko akaba atarajya kwiga muri kaminuza.
Avuga ko ubwo iki kigega gitangijwe, yizeye bidasubirwaho ko ari mu bo bazaheraho barihira kaminuza kandi akavuga ko aho azarangiriza, na we azafasha abandi.
Ati ”Kuva iki kigega kigiyeho, ibyo ari byo byose ndi mu bo bazabanzirizaho kandi rwose ni byiza. Aho nzarangiriza, nanjye nzashyiramo ubushobozi kugira ngo n’abandi bafashwe.”
Ku ikubitiro, iki kigega cyahise kijyamo amafaranga angana na miliyoni 3 n’ibihumbi 485 by’amanyarwanda ndetse n’ama Euro 500.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
This is great!
Ni byiza cyane kugira umutima ufasha gusa abayobozi bikikigega bazatekereze cyane kuri IPRCs than Universities