Minisitiri wa Cameroun yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Cameroun, Lejeune Mbela Mbela, yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, ashengurwa n’ubwicanyi ndengakamere bwakorewe Abatutsi.
Minisitiri Mbela Mbela yasuye uru rwibutso kuri uiyu wa Kabiri tariki 19 nyakanga 2016, aho yashyize indabo ku mva ndetse yunamira imibiri y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi zishyinguyemo.
Nyuma yo gusobanurirwa amateka yaranze u Rwanda mbele y’ubukoloni kugeza ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Minisitiri Mela Mbela yavuze koa ababajwe na jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse ko isi yose ikwiriye gukora ibishoboka kugira ngo ibyabaye ntibizongere kubaho ukundi.
Minisitiri Mbela Mbela yatangaje ko yifuriza Abanyarwanda, Afurika n’isi yose kubana mu mahoro kugira ngo ibikorwa nk’ibi by’ubunyamaswa bitazagira ahandi byongera kuba ku isi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Cameroun na we yari amaze iminsi i Kigali, aho yari yitabiriye Inama ya 27 y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afrika (AU) yabereye mu Rwanda kuva tariki 10 kugeza 18 Nyakanga 2016.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|