Minisitiri w’Intebe yamaganye ihanikwa ry’ibiciro by’amazi

Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi, aratangaza ko guverinoma igiye guhagurukira abazamuye ibiciro by’amazi nta burenganzira, kandi ibyemewe ari 20Frw ku ijerekani muri Kigali na 50Frw mu ntara.

Amazi meza agenda yiyongera mu gihugu ariko ibiciro byayo ku baturage ntibigabanuka.
Amazi meza agenda yiyongera mu gihugu ariko ibiciro byayo ku baturage ntibigabanuka.

Guverinoma izashyira ingufu mu bugenzuzi bw’amazi, kuko ubwari busanzwe bukora ntacyo bwafashaga, nk’uko yabitangarije inteko ishinga amategeko, asobanura ingamba nshya za guverinoma mu gusakaza amazi meza n’isuku kuva mu 2010, kuri uyu wa kabiri tariki 2 Kanama 2016.

Yagize ati “Ubugenzuzi kubirebana n’ibiciro buriho ubu biragagara ko ari ubugenzuzi bwo kwikiza kuko budakora ku buryo bushimishije, kuko usanga ku mavomo hari aho ijerekani igura 100 frw kandi igomba kugura 20frw. Hagombwa gushyirwamo ingufu k’ubugenzuzi kugira ibiciro by’ubahirizwe.”

Yavuze ko hazashyirwah ibihano ku bakora inyigo mbi ku miyoboro y’amazi n’abashinzwe kubagenzura ariko ntibabyerekane.

Abacunga amavomero rusange bemerewe kugura amazi ku kiguzi kingana na 323Frw kuri metero kibe imwe.

Minisitiri Murekezi yasobanuye kandi ko igituma ikiciro cy’amazi kizamuka cyane mu cyaro biterwa n’amazutu y’amamashini yifashishwa mu kuzamura amazi mu miyoboro.

Kuva muri 2010 kugeza kuri 2015 abaturage babona amazi bavuye kuri 47% bagera kuri 84%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nibyo koko amazi asigaye ahenda cyane nugushaka uko ibiciro byagabanuka

ishimwe joseph yanditse ku itariki ya: 3-08-2016  →  Musubize

bareke amazi agere kuri bose

Nsabiyaremye Adolphe yanditse ku itariki ya: 3-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka