Minisitiri Mushikiwabo arizeza umusaruro w’Inama ya Afurika yunze Ubumwe

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo yizeje abitabiriye Inama y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU) iteraniye i Kigali, ko hazavamo umusaruro unogeye abaturage.

JPEG - 115.9 kb
Ibiganiro by’Inama nshingwabikorwa ya AU ibera mu Rwanda, byatangijwe na Minisitiri Louise Mushikiwabo.

Kuri uyu wa kabiri tariki 13 Nyakanga 2016, Ministiri Mushikiwabo yatangije ibiganiro bihuje Inama Nshingwabikorwa ya AU, ihuriwemo n’’Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu bya Afurika n’abayoboye za Komisiyo zitandukanye zigize ubuyobozi bw’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Yagize ati “Iyi nama igomba kuba itangiriro ryo guhindura imikorere. Nta mpungenge mfite ko tugiye gukora dufite ku mutima abaturage bacu. Tugomba kuba abanyamakenga kuko iki ni igihe cyo gushyira mu bikorwa dushingiye ku bikenewe.”

JPEG - 166.7 kb
Inama ya AU iteraniye i Kigali.

Yavuze ko iyi nama ya AU ibaye itangiriro ryo guhindura imikorere ku bw’inyungu z’abaturage ba Afurika bose, aho ku nshuro ya mbere mu mateka y’inama za AU, barimo kwiga ku kwishakamo ingengo y’imari itunga uyu mugabane aho guhora utunzwe n’amahanga.

Yijeje ko abakuru b’ibihugu bya Afurika bazaza gufata imyanzuro ku byaganiriweho, bazasanga byemeranijweho n’ibihugu 53 byayitabiriye kuva tariki 10 kugeza 18 Nyakanga 2016.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka