Miliyoni 65FRW mu gukemura burundu ibura ry’ubwatsi bw’amatungo

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Ishami ry’Iburasirazuba, kiratangaza ko hagiye gushorwa miliyoni 65Frw mu guhugura aborozi uko bahangana n’ikibazo cy’ibura ry’ubwatsi mu gihe cy’izuba.

Ubwatsi bw'amatungo mu gihe cy'izuba bukunda kuba imbogamizi ikomeye ku borozi bo mu Ntara y'Iburasirazuba.
Ubwatsi bw’amatungo mu gihe cy’izuba bukunda kuba imbogamizi ikomeye ku borozi bo mu Ntara y’Iburasirazuba.

Aborozi bangana na 80% mu Ntara y’Iburasirazuba bororera inka mu biraro, bakaba bahura n’ikibazo gikomeye cyo kubona ubwatsi bwo kuziha mu gihe cy’Impeshyi kuko ibyatsi biba byarumye.

Amahugurwa azahabwa aba borozi ni abafasha kumenya uburyo bajya babika ubwatsi bw’amatungo igihe kirekire no kumenya gufata neza ubwatsi bwayo.

Bamwe mu borozi bavuga ko bumva ko hari uburyo ubwatsi bushobora gutunganywa, bugahunikwa ku buryo bwakwifashishwa mu gihe cy’izuba ryinshi, ariko kugeza ubu bakaba nta bumenyi bafite bw’uburyo bikorwa.

Mudomo George, umworozi utuye mu Karere ka Ngoma, agira ati “Ibyo gutunganya ubwatsi bugahunikwa hano ntabwo birahagera rwose. Baramutse babitwigishije byadufasha cyane kuko nk’ubu muri iki gihe cy’izuba, inka zirasonza kuko ibyatsi biba byarumye.”

Undi mworozi na we yagize ati “Dufite ikibazo gikomeye cy’ubwatsi, biratugoye ku buryo twifuza uburyo mu gihe cy’izuba natwe twajya tubona ubwatsi bwo guha amatungo.”

Niyireba Remy, Umushakashatsi ushinzwe gahunda y’ubwatsi bw’amatungo muri RAB, avuga ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2016-2017, mu Ntara y’Iburasirazuba hateganyijwe miliyoni 65 z’amafaranga y’u Rwanda azashorwa mu bikorwa byo kwigisha abaturage uburyo bwo gufata neza ubwatsi no kubutunganya babuhunika.

Niyireba avuga ko aborozi bazigishwa uburyo bushya bwo guhinga urubingo kandi bagahinga ku bwinshi ibiti byongera umukamo byunganira ubwatsi bw’urubingo.

Mu Ntara y’Iburasirazuba, iRAB iteganya ko hazakomeza guhugurwa abagoronome, abafashamyumvire mu bworozi n’aborozi ubwabo kugira ngo havanweho imbogamizi aborozi bakunze kugaragaza zo kubura ubwatsi mu gihe cy’Impeshyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka