MIDIMAR irubaka amazu areberwaho mu guhangana n’ibiza
Minisitiri wa MIDIMAR Mukantabana Seraphine atangaza ko batangiye kubaka amazu areberwaho mu guhangana n’ibiza avuga ko abashaka kubaka bareberaho.
Kuwa 18 Kanama 2016 ni bwo Minisitiri Mukantabana Seraphine ushinzwe gukumira Ibiza no gucyura impunzi yasuye amazu umunani yubakwa mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Cyanzarwe kugira arebe aho ibikorwa bigeze.
Amazu yubakwa ngo ni ikitegererezo mu kubaka amazu ahangana n’ibiza by’umuyaga, umutingito n’amazi.
Minisitiri Mukantabana akaba avuga ko uretse umunani yubakwa mu Karere ka Rubavu hari ari kubakwa mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Rugarama ahitwa Rubangira ahantu hari ubutaka bworoshye kubakamo bigoye.
Ati“Amazu yubatswe mu rwego rwo gukumira ibiza, yubakirwa abatishoboye bakurwa mu manegeka, ariko icyo twifuza ni ukugira ngo areberweho uburyo bwo kubaka inzu zihangana n’ibiza by’amazi, umuyaga n’imitingito.”
Mu Turere twa Rubavu na Rusizi hibasirwa n’imitingito, imiyaga n’imvura inyinshi MIDIMAR ikaba yarateganyije kuhubaka aya mazu kugira ngo abahatuye bashobore kureba uburyo amazu ahangana n’ibiza yubakwa na bo bashobore kuyiyubakira.
N’ubwo inzu ziri kubakwa zitararangira, inzu izajya yuzura itwaye miliyoni zirindwi n’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda.
Mu Karere ka Rubavu habarurwa abantu batuye mu maneka bagomba kwimurwa ariko abatishoboye bakeneye kubakirwa babarirwa mu 1500.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|