Manawarakoze, Shirumuteto: amazina bise ifu y’imyumbati ibahangayikishije

Abaturage batuye mu karere ka Ruhango baravuga ko bahangayikishijwe n’ifu y’imyumbati basigaye barya, batizeye ubuziranenge bwayo.

Ifu y'imyumbati barya irabahangayikishije
Ifu y’imyumbati barya irabahangayikishije

Abaturage bavuga ko ibi bibazo bahuye nabyo nyuma y’aho guhera 2014, imyumbati yabo bakuragamo ifu nziza bita “iya Gitarama”, yibasiwe n’indwara ya Kabore.

Bahamya ko ubu basigaye bahaha ifu mbi. Bamwe bakavuga ko ituruka muri Tanzaniya, ku buryo uyihashye iyo agiye kuyarika itema (ubugari ntibufatane, bukamera nk’igikoma).

Kubera ububi bw’iyi fu, usanga buri gace gafite izina karihaye. Bamwe bagaragaza ko ari ugupfa kurya gusa, abandi bashimira Imana kuko ngo iyo bataza kuyigira, ubuzima bwabo buba buri habi.

Abo mu murenge wa Ruhango ndetse n’indi miremnge bahana imbibi, iyi fu bayita “Manawarakoze”, bakavuga ko impamvu bayise iri izina, ari uko yabagobotse kuko ariyo ishobora kugurwa amafaranga make; nkuko Mukamuvara Atanasie abosobanura.

Agira ati “Twayise Manawarakoze, kuko iyo tutayibona nta kundi twari kubaho. Yego nubwo ari mbi, ariko upfa kuyikinga abana mu maso bakaryama, ariko hari nabatabasha kuyihahira da. Rwose mudutabarize hagire igikorwa kuko tubayeho nabi”.

Abatuye umurenge wa Mbuye, bo bayise “Shirumuteto”. Bayise gutyo kuko bagomba kuyirya kuko nta yindi bafite; nkuko Musabyimana Marie Rose abivuga.

Agira ati “Yewe twayise Shirumuteto, kuko wayanga, utayikunda ugomba kuyirya da”.

Uyu mubyeyi akavuga ko iyi fu bagura ikiro amafaranga y’u Rwanda 300, ngo iba isa nabi, wayiteka igatumba ikuzura isafuriya yarangiza igatema.

Mugenzi we Harerimana Philipe agira ati “Mwana wa, tubayeho nabi, ni ukumara kurya gusa ngo ubone bwacya”.

Aba baturage basaba ko ubuyobozi bwabafasha bakabana ikibatunga, ndetse bukanabashakira imbuto nziza y’imyumbati bakongera kuyihinga.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, avuga ko abaturage bashonje muri ibi bihe by’amapfa. Asaba imiryango imeze nabi kwegera ubuyobozi bukayigoboka. Akabizeza ko Leta ikora ibishoboka byose ngo ikibazo cy’indwara ya Kabore gikemuke.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka