Mahama: Bafite impungenge z’imiturire yabo mu gihe cy’imvura

Bamwe mu mpunzi zo mu nkambi ya Mahama bamaze umwaka batuye muri shitingi, bavuga ko igihe cy’imvura bashobora kuvirwa.

impunzi zigituye muri shitingi zifite ubwoba bw'igihe cy'imvura
impunzi zigituye muri shitingi zifite ubwoba bw’igihe cy’imvura

Izi mpunzi zivuga ko ubusanzwe mu gihe kigenwe zitagomba kurenza amazi atandatu zituye muri shitingi. Kuba aya mezi yararenze byatumye shitingi zabo zisaza, ariyo mpamvu bafite impungenge.

Manirabaruta Dative yagize ati “Uyu munsi imvura iraguye ariko shitingi yanjye yasenyutse amazi yuzura mu nzu,hari n’umuturanye wanjye agashitingi ke kahise gatabagurika,tugire dute ko twigorewe?tuzemera twirarire muri ayo mazi”.

Ndongozi Michel nawe asanga mu gihe cy’imvura bizabagorana kubona aho barara.
Ati “amatente yamaze gutabagurika,mu gihe cy’imvura ntituzabona aho tujya,gusa abamaze kwimuka bo bameze neza turategereje wenda natwe bazatugeraho.”

Mu rwego rwo gutuza neza impunzi muri iyi nkambi, hamaze kubakwa inzu zisakaje amabati, zirenga ibihumbi 3000. Zimaze kwimururwamo abantu hafi ibihumbi 20 000.
Buri nzu mu ziri kubakwa ifite ibyumba bine, zigatuzwamo abantu hagendewe ku mubare w’abagize muryango.

Impunzi zakuwe muri shitingi zikimurirwa mu nyubako zikomeye nta bwoba bw'imvura zigifite
Impunzi zakuwe muri shitingi zikimurirwa mu nyubako zikomeye nta bwoba bw’imvura zigifite

Icyumba kimwe gihabwa abantu babiri,abantu batatu kugeza kuri batanu bahabwa ibyumba bibiri ,batandatu kugera k’umunani bahabwa ibyumba bitatu, umuryango w’abantu bari hejuru y’icyenda bahabwa inzu yose.

Mu kurinda ingaruka zishobora kuba hagati y’ababana mu nzu, umusore n’inkumi, cyangwa umugabo n’umugore batashakanye, ntibemerewe kubana mu cyumba kimwe.

Abamaze gutuzwa muri aya mazu mashya bavuga ko ari ibyishimo, kuko batujwe neza bakaba nta mpungenge zo kuvirwa bagifite.

Ngoga Arstarque, umuyobozi w’inkambi ya Mahama avuga ko gahunda yo kubaka inzu zikomeye izakomeza, kuburyo impunzi zose zizavanwa muri shitingi.

Ati “Shitingi ni parasitike kandi zirasaza niyo mpamvu tuva mu bintu bidakomeye twubaka inzu z’amatafari,uko ubushobozi buboneka tuzakomeza kugenda impunzi zose tuzituza mu nzu nziza. Tubimurira mu mazu hagendewe kuri village zifite ubucucike”.

Umubare w’impunzi ziri mu nkambi ya mahama ni 50,013, zikomeje kwiyongera, kuko buri cyumweru inkambi yakira abarenga 200.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubube gito,umutima w’ubwicanyi nihonyabwoko bigize bikongera bikaranga abihaye ubutegetsi nivyo bituma ayo magogwa yose! Ahubwo benshi babura iyo Baca ngo bahunge Gahini! Haba hahunga abarenga 1000 par jour.
Murakoze kutumenyesha benewacu ayo bagowe.

sedure yanditse ku itariki ya: 13-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka