Leta y’ubumwe yadushyize ku ibere-Abayisilamu

Abayisilamu mu Karere ka Nyagatare bashimiye leta y’ubumwe ko yabahaye uburenganzira batahoranye mbere bita gushyirwa ku ibere.

Babivuze kuri uyu wa 06 Nyakanga mu kwizihiza umunsi ngaruka mwaka wa Eid- il –Fitr.

Abagabo basari
Abagabo basari

Murwanashyaka Al Bashir umuyisilamu mu murenge wa Nyagatare avuga ko mbere umwana w’umuyisilamu yigaga ari uko abanje guhindura izina ry’idini.

Ngo iminsi mikuru 2 bagira mu mwaka yizihirizwaga mu ngo kuko leta itabemereraga gusabana.

Gukora mu nzego nkuru z’igihugu ku muyisilamu ngo byari nk’inzozi.

Abayisilamu bari bazwi mu bukanishi, gukina umupira no gutwara imodoka gusa.
Yemeza ko mu gihe abanyarwanda muri rusange bishimira ibohorwa ry’igihugu, abayisilamu by’umwihariko ngo bishimira n’ibohorwa ry’idini ryabo.

Ati “Abayoboke b’idini ya Islam nta burenganzira bari bafite, none ubu dufite abaminisitiri n’abandi bakomeye mu gihugu, abana bariga abagore bari mu makoperative, twe dusanga Leta y’ubumwe yaratubohoye ntatinya kuvuga ko yadushyize ku ibere.”

Mu isengesho yagejeje ku bayisilamu mu murenge wa Nyagatare, Sheikh Mbabajende Jumapiri umuyobozi w’abayisilamu mu karere ka Nyagatare yavuze ko ibyisimo bafite babikesha amahoro n’umutekano.

Yasabye abayisilamu guharanira no gushyigikira amahoro n’umutekano birangwa mu gihugu.

Ngo umuyisilamu muzima ni uharanira ko igihugu kigira umutekano n’amahoro kuko ari byo shingiro ry’iterambere.

Agira ati “ Nta mahoro ntacyagerwaho, urabona turatuje, turasa neza byose tubikesha abayobozi beza bahora baharanira amahoro n’umutekano by’igihugu cyacu. Ni uko bashaka ko dutera imbere kandi tubiharanire.”

Sheikh Mbabajende yakomeje asaba abayisilamu kwitandukanya n’abayitirira idini ya Islamu bagakora ibikorwa bitwara ubuzima bw’abantu benshi.

Ubundi ngo umuhamagaro wa Islam ni amahoro, gusabana, koroherana no kubana neza mu mahoro nk’uko intumwa y’Imana Mohamed yabigenje.

Umunsi mukuru wa Eid Il Fitr ni usoza igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan, igihe abayisilamu barusha kwiyegereza Imana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka